Advertising

Ukraine iri gusaba abasore n’abagabo bafite imyaka 18 kugeza kuri 60 kujya mu Gisirikare

04/25/24 9:1 AM

Leta ya Ukraine yahagaritse gutanga Pasiporo ku b’asore n’abagabo bafite imyaka 18 kugeza kuri 60 ivuga ko ikeneye abasirikare ku rugamba.

Amakuru avuga ko Ukraine yategetse Ambasade zayo mu Muhanga guhagarika gukomeza gutanga Pasporo ku basore n’abagabo bageze mu myaka yo kujya mu Gisirikare baba mu Mahanga.

Ibi bikubiye mu integeko rishya ryasohotse mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n’abandi ku rugamba Igihugu kirimo n’Uburusiya.Leta ivuga ko muri iyi minsi bugarijwe n’ikibazo cy’abasirikare bake ku rugamba.Muri iri tegeko ryasohotse kuri uyu wa Gatatu , Leta ntigaragaza igihe aya mabwiriza azamara.

Muri Ukraine, imyaka yo gukora igisirikare ni kuva kuri 18 kugeza kuri 60.Ubusanzwe nta mugabo uri muri iyo myaka wemerewe kuva mu gihugu keretse abiherewe uruhushya gusa hari abahunze Igihugu mu buryo butemewe hakaba n’abandi bari basanzwe baba hanze yacyo mbere ya 2022 ubwo intambara yatangiraga.

Ukraine ivuga ko ikeneye byihutirwa ingabo ju rugamba.Yagaragaje ko hari abasirikare bakiri ku rugamba batari basimburwa na rimwe kuva intambara yatangira.

Isoko: VOA

Previous Story

Uko wakiza amagara yawe ugatandukana n’uwo mwashakanye mutumvikana

Next Story

Impamvu ituma umugabo arangiza vuba mu gihe ari gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop