Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda Amavubi na Djibouti, Umutoza Frank Torsten Spittler, yatangaje ko kuba batsinzwe atari igihombo kuko ikipe atoza [Amavubi] atari Brazil.
Mu mahambo ye yagize ati:”Gutsindwa na Djibouti ntabwo ari ikimwaro, ikipe yacu ntabwo ari Brazil, Djibouti itsinze Brazil byaba ari ikimwaro”. Aya magambo yayatangaje nyuma y’umukino batsinzwemo na Djibouti aho abantu batashye babaye ndetse bamwe bakemeza ko ari ikimwaro kuba ikipe ye yatsinzwe na cyane ko yarusha cyane Djibouti ndetse bakanagendera ku mwanya iriho ku rutonde rwa FIFA.
Nyuma y’umukino kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangaje ko n’ubwo batsinzwe bizaza Abanyarwanda ko bazishyura iyi kipe mu mukino wo kwishyura bityo ko bagomba kuyishyigira no kukibuga bakazajyayo. Ati:”Ubu turatsinzwe ariko dufite umukino wo kwishyura. Twakwizeza Abanyarwanda intsinzi tubasaba kuzaza ku kibuga”.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, kuri Sitade Amahoro i Remera ukaba wari ubanza w’Ijonjora rya mbere, mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizaba muri Gashyantare 2025 muri Uganda na Kenya.