Ikipe ya PSG yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka31

04/07/25 17:1 PM
1 min read

Mu gihe kuri uyu wa 07 Mata u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31.

Bifatanyije n’u Rwanda binyuze mu butumwa batanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Paris Saint-Germain iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda, aho abakinnyi bayo bagaragaye mu mashusho batanga ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka. Abo bakinnyi ni Umunya-Portugal Vitinha, Umutaliyani Gianluigi Donnarumma, n’Abafaransa batatu barimo Warren Zaire-Emery, Lucas Hernandez, na Ousmane Dembele, ndetse n’Umunya-Morocco Ashraf Hakimi.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza “Visit Rwanda.” Paris Saint-Germain imaze imyaka itanu ikorana n’u Rwanda, aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo haba ku kibuga cy’umupira w’amaguru no ku myenda y’abakinnyi, hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.

Aya masezerano afasha u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo, aho bituma rwinjiza amafaranga avuye muri uyu mwuga ndetse n’isura y’igihugu ikarushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop