IKINAMICO Y’URUKUNDO IRANGIRA: ❤️ AMAGANYA Y’ABAHURIYE MU GAHINDA

29/06/2023 18:42

 

 

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NKURU MU MAJWI UYISANGIZE N’ABANDI NDETSE UDUSANGIZE N’IGITEKEREZO CYAWE

 

INKURU Y’URUHEREREKANE IKINAMICO Y’URUKUNDO  ni inkuru y’uruhererekane igaruka k’ubuzima umwana w’umukobwa witwa CIA yanyuzemo kuva arimuto kugeza abaye mukuru aho yababajwe cyane , agahangayikishwa n’ubuzima kuva ari umwana akarinda abaye mukuru akabura inshuti yizera.Uyu mwana w’umukobwa yaje kugira urukundo arinarwo iyi nkuru yacu yubakiyeho dore ko niwumva iyi nkuru izagutera agahinda ndetse ikakwigisha ubuzima utazigera wibagirwa muzima bwawe.Rero ndagusaba kuzabana natwe kugeza iyi NKURU Y’URUKUNDO , IKABA IKINAMICO Y’URUKUNDO IRANGIYE YOSE.

 

Iyi nkuru  iratangirira kubuzima bw’ababyeyi be aho we yari ataravuka , kugeza avutse , akaba umwana muto , akajya kwiga ndetse agakura agashaka umugore.Ni inkuru ibabaje mbararikira kuzabana natwe kuva itangiye kugera irangiye.Iyi nkuru ya CIA itangirira k’ubuzima bw’ababyeyi be nk’uko twabigarutseho.Ababyeyi be nabo bakuze mu buzima bugoye cyane ndetse bakura nabi pe kandi cyane.Buri nkuru y’ubuzima irababaza ariko inkuru y’ubuzima bwa Se na Nyina ba CIA tuzibandaho muri iyi nkuru burababaje cyane.Babayeho nabi cyane.Bakuze buri akomereka mu buryo bwe kugeza ubwo baje guhura kandi bagakundana cyane mu buryo budasanzwe.

 

Ndagusaba gukora Subscribe nk’uko buri cyumweru tuzajya tubahereza inkuru.

 

MAMA WA CIA: Mukamutoni

PAPA WA CIA: Mulinda.

MUKAMUTONI yari umukobwa mwiza witonda , utuje kandi usenga Imana ikamwumva.Iwabo bari abakene cyane kuburyo no kubona umwambaro w’imbere byari ingorabahizi.Yageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ava mu ishuri kubera kubura amafaranga yo kwishyura ku ishuri kuva ubwo atangira gukora akazi ko mu rugo no kumesera abantu batandukanye mugace bari batuyemo.Uyu mwana w’umukobwa yari abayeho nabi cyane. Kuko Igihe cyo kujya mu mihango cyarageraga akabura ubufasha n’ibyo yakwifashisha, akabura uwo atakira kuko mama we na se babaga baraho ariko nabo baryamye kukarago badafite uko bigenza ngo barebe ko bahagarara.Ubuzima bw’uyu mwari bwari bubi cyane.Yaribwiraga ati:”Ese nakosheje iki ku Manana, ubuzima bwayemo muri aka gace k’uzuyemo abakire ariko badafite icyo bamarira ndetse n’akazi kabo ntabwo babasha kukampaho ngo mbafashe kandi sinajya kukiha kumbaraga.Ntako ntagize ariko ubu dore ndimo kubura umwambaro w’imbere , ndimo kubura amavuta nk’abandi bakobwa , ndimo kubura ibyo kurya. Mbega agahindaaaaaa ! Reba aho ababyeyi banjye baryamye.Mbega agahinda weee !”.

 

Yameje agira ati:” Buri uko mbyutse ngerageza kureba ko nabona umuntu umfasha kugira ngo akazi ariko nkamubura”.Ababyeyi be bamusaba ko yababa hafi akabafasha ndetse nabo bakamubera ikibazo kuko bari bashakaje kandi ntaho afite abasiga.Ubuzima bwa MUKAMUTONI umubyeyi wa CIA utaravuka kugeza ubu , bwabaye bubi cyane akurira mu bukene budasanzwe.

 

KURUNDI RUHANDE, MULINDA nawe ni umusore wari utorohewe n’ubuzima, mama we na se batandukanye afite imyaka 7 gusa maze atangira kubaho mubuzima bushaririye.Kuva uwo munsi ntabwo yigeze yongera kurara munzu , ntabwo yigeze yongera kurya iwabo ntanubwo yigeze yongera kubona kubabyeyi be.Mulinda yasigaranye na se ariko nawe akajya amusiga kumusozi akigendera maze umwana akabaho akabura epfo na ruguru akicira isazi mu maso bwakwira akaryama mu mukungugu maze hagira umuturanyi ugira imbabazi akamushyira munzu bukaramuka uko.

Yavutse nk’abandi bose , arakura yigishwa kurya no kugenda byose arabikora ndetse abimenya ariko n’ababyeyi.Mbega ishusho y’ikibondo , umwana muto mwiza warufite icyizere cy’ejo hazaza, byaje kumubana bishya maze agira imyaka 8 agira 9 , agira 10 ndetse agira 20 ari muri ubwo buzima ahita yinjira mu bundi buzima bushaririye kugira ngo arebe niba azabasha kubaho.Uyu mwana w’umuhungu yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza avamo atazi gusoma ndetse no kwandika.

UMUNSI WAMBERE: Mulinda agiye gutashya yamanutse arimo kwivugisha cyane asa n’udafite epfo na ruguru.Akonje mu masohe yuzuye amarira ariko ameze nk’udashaka kubigaragaza yihagararaho bimwe bya kigabo ariko yari wawundi waburaraga akanabwirirwa.Uyu niwe se wa CIA nyiri nkuru.

Mulinda: “Ariko se Mana koko, reba ubuzima navukiyemo, mbukuriramo none reba ukuntu ngana nkibubamo.Mana ndagusabye ntabara mbashe kubuvamo.Ntamuntu ngira unkunda, nta mukobwa tuziranye, ntakintu na kimwe nzi kuri iyi si uretse kubaho mpangayitse gusa..Mana  ndagusabye mfasha undwaneho basi mbone uwo ntura amarangamutima yanjye kuko ndananiwe pe.Ngaho ninde utariye , ngaho ninde ubayeho nabi, ngaho ninde urara arira ngaho byose byanyirundiyeho.Mama ndagusabye ntabara”.

Akiri muri ayo , yarasitaye agwa kuri MUKAMUTONI nawe waruri kurira cyane ariko akamira amacandwe kuko atashakaga ko hagira umuntu umubona.Yari umukobwa wakuze nabi.Muri uko kumusitaraho MUKAMUTONI yagize ati:” Ubwo se ntikireba koko , reba uburyo kirimo kungwaho, ibibazo nifitiye birenda kumena umutwe, ndumva ngiye gupfa nonaha , ndananiwe cyane ”.

Mulinda ati:” Mbabariraaaa , ndakwingize mbabarira ! Nukuri ntabwo nari nakubonye, (Ariko iyisi nayo izansaza pe ) Ndagira kuba ntafite ibisubizo by’ibibazo nibaza, ngire kuba ngiye kwicwa n’inzara ngire no kugwa kubantu babandi koko Mana? “.Mukamusoni akimwumva, yahise amwegera aramuhobera.Bamarana nk’isaha bahoberanye bombi , bararira , barahozanya , baraganira.

MULINDA: Humura nubwo ntakuzi ariko ntabwo ndimubi ndagufasha umere neza.Ntabwo Imana yatuzanye ku isi ngo turebere ahubwo Imana yaratuzanye kugira ngo dufashe bagenzi bacu kabone n’ubwo twaba turi mubibazo bimwe.Ibibazo mfite ubu sinabigutura ngo mbure kugufasha cyangwa kukwitaho kuko mbona nawe uremerewe nkanjye.Ndimo kurira ariko ntabwo ndagusia hano ndagufasha.

MUKAMUSONI: Urakoze nanjye ntabwo nkuzi kandi ntabwo mfite ubushobozi bwo kugira icyo nkwitura ariko ndagushimiye cyane.Nabayeho nabi cyane, nafashwe nabi cyane kandi nanubu mbayeho nabi cyane sinzi uko bizangendera kuko ubuzima mbayeho uyu mwanya nibubi.Erega nanjye aya marira ntabwo arayibyishimo ndababaye cyane pe.

MULINDA: Oya humura ntakibazo. Ngaho nyegamira nushake usinzire (Mulinda aramwenyura).

MUKAMUSONI (Mu mutima): “Ese Mana , uyu ni we musore wangeneye ? . Ese agahinda kanjye karashirira aha ?

MULINDA (Mu mutima), Mana mfasha nsange uyu mukobwa ntamukunzi afite kuko ndumva mu gituza cye ariho heza ho gutura kuri njye.Reba nawe iki gihe maze mu mutima we ndumva ntakibazo mfite ? Uziko ndikumva n’inzara narimfite ishize ? Ese Mana koko uyu ni we wanjye ?”.

Nyuma yo kubwira gutyo bombi bitsamuriyi rimwe maze barabazanya ngo “ WITWANDE? “ Bombi babivugira rimwe maze.

Ngaha aho ababyeyi ba CIA BAHURIYE BOMBI BAHURA BA BABAYE , BAFITE INYOTA Y’URUKUNDO KANDI BARI BONYINE MU ISI YARI YUZUYEMO ABANTU.

Uwo mwanya Mulinda (Arimo kudidimanga asa n’ufite ubwoba) yaravuze ati:” Nitwa Mulinda ariko umbabarire pe, ndakwinginze mbarira ntabwo nashakaga kukubangamira.Mbabarira ndagusabye, ndakwingize mbabarira.Sinkuzi kandi ntabwo njya mpemuka mbabarira pe”.

MUKAMUTONI (Yarasetse ariko amarira amuri mumaso) : owww Humura nukuri , nanjye se ko ntahondi , ahubwo nanjye mbabarira.Ariko umva nkubwire kuva nabaho niho nabona umuhungu unsabye imbabazi pe, abandi baraza bagakandagira bagahita bigendera ntabwo bajya bamenya ko ndi umuntu ahari wagirango hari amakosa nakoze ku Mana”.

MULINDA: Mbese niko bimeze ? Nawe ubayeho nkanjye , ariko nako ntabwo wandusha pe , wagirango njye Imana yaransize iranyibagirwa kuko mfatwa nk’umwana wa SATANI pe cyangwa nk’ingurube igeze ku musigiti.

MUKAMUTONI: Yego rwose , ntabwo njya mbona agahenge ahubwo ndumiwe pe , ubanza ari wowe wenyine ufite umutima mwiza muri aka gace rwose”.

MULINDA: Reka dhaaa sinduwinaha nuko naje gutyaaaaaa ! Ndimo kwiyahura , yewe ntanubwo nzi iyo naringiye maze.

MUKAMUTONI: Koko se,

MULINDA: YEGO RWOSE

MUKAMUTONI: Mbega wowe.Nonese waretse nkakwereka agashyamba tujya kwicaramo tukiganirira n’ubundi ko numva duhuje ibibazo we?

MULINDA: Ntakibazo ariko twihute kuko bambuze sha noneho narara mu giti neza neza.

MUKAMUTONI: Twagiyeeeeeee !

BOMBI BAHISE BAGENDA BICARA MURI METERO NKE UVUYE AHO BARI BARI MAZE BURI WESE ASUKA AMARIRA KURI MUGENZI WE.

MUKAMUTONI: Ndikumva nishimye kandi sinzi impamvu nishimye pe.

MULINDA: Nanjye nuko ndishimye ahubwo cyane.

MUKAMUTONI: Nakuze nabi, ubuzima bwanjye buzwi n’Imana yonyine, nakuze nabi nkurira mu muryango ukennye cyane , ntabwo twari dufite n’urwara rwo kwishima pe, twari tubayeho nabi cyane pe.Nakuze ntazi inkweto , ntabwo nigeze niga, kurya byari ingorane mbese kugeza ubu mbayeho nab ariko sinzi impamvu kugeza ubu wowe wemeye ko tuganira n’uku ubona nsa wamuntu we.

MULINDA: Nanjye nakuza nabi, nkurira mu muryango ukennye cyane kugeza ubwo umbona uku.Ntabwo mbasha no guhumeka kandi simperuka no kurya buriya.Ndababaje kandi ndanababaje nanjye ntabwi nzi impamvu ndimo kuvugana nawe muri aka kanya.

UWO MWANYA MUKAMUTONI  YARAHAGURUTSE , AHAGURUTSA NA MULINDA ARAMUBWIRA ATI: “ ESE TUBE INSHUTI”?.

MULINDA ATI:” AYO MAHIRWE SE NAYABONA ?

MUKAMUTONI: YEGO RWOSE, DUHUJE BYOSE REKA DUKOMEZE KUBIHUZA NDAGUSABYE.

MULINDA NA MUKAMUTONI UWO MWANYA BEMERANYIJE KUBA INSHUTI MAZE MULINDA ABWIRA MUKAMUTONI ATI:” NGAHO NSEZERANYA KO UTAZIGERA UNSIGA ? MBWIRA KO UGIYE KUHAMBERA  ? MBWIRA KO TUZABANA MURI BYOSE ?

INKURU Y’URUHEREREKANE IKINAMICO Y’URUKUNDO  ni inkuru y’uruhererekane igaruka k’ubuzima umwana w’umukobwa witwa CIA yanyuzemo kuva arimuto kugeza abaye mukuru aho yababajwe cyane , agahangayikishwa n’ubuzima kuva ari umwana akarinda abaye mukuru akabura inshuti yizera.Uyu mwana w’umukobwa yaje kugira urukundo arinarwo iyi nkuru yacu yubakiyeho dore ko niwumva iyi nkuru izagutera agahinda ndetse ikakwigisha ubuzima utazigera wibagirwa muzima bwawe.Rero ndagusaba kuzabana natwe kugeza iyi NKURU Y’URUKUNDO , IKABA IKINAMICO Y’URUKUNDO IRANGIYE YOSE.

MUKAMULINDA ATI:” YEGO TUZAFATANYA KANDI NTABWO TUZONGERA KURIRA, NZALINDA AMASO YAWE MAZE NAWE UZARINDE AYANJYEEEEEEEEEEEEEEEEEEE”.

IGICE CYA 1 KIRANGIRA BEMERANYE GUKUNDANA ARIKO BATAZI NIBA BAZABISHA BITEWE N’AHO BABA.

ESE CIA YAJE KUVUKA GUTE , WE BYAMUGEKYE UTE ? NTUZACIKWE KU MUNSI W’EJO KORA SUBSCRIBE

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 6 ukwiye kwirinda Kwambara ugiye mu kazi

Next Story

Dore ibyiza byo kurongora ukiri mu myaka 20 y’amavuko aho gushaka uyirengeje

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop