Dore ibintu 6 ukwiye kwirinda Kwambara ugiye mu kazi

29/06/2023 18:27

Kwambara cyangwa uko ugaragara bivuze byinshi cyane mu kazi ukora.

Irinde kwambara ibi mugihe ugiye mu kazi.

 

1.Irinde kwambara imyambara yanduye mugihe ugiye mu kazi

 

Burya isuku ni nziza ku buzima bwacu cyane ukagira isuku mugihe ugiye mu kazi kuko uhirarayo n’abantu benshi rero irinde kujya ku kazi wambaye imyambara Idasa neza cyangwa itameshe.

 

 

2.Irinde kwambara imyambaro igaragaza imiterere cyangwa umubiri wawe mugihe ugiye mu kazi

 

Aho twavuga amajipo magufi cyangwa amakanzu magufi ndetse nimipira igaragaza umubiri wawe nkizwi nka V burya nayo si myiza mu kuyijyana ku kazi.

 

 

3.Irinde kwambara imyambaro ikurura abayireba kuyireba cyane

 

Niba ukora mu kazi kakwemerera kwambara imipira irinde kwambara imipira ifiteho ibintu byinshi bishmaje twavuga ifiteho amafoto bishobora gutuma ukurebye akomeza kureba iyo myambaro burya nayo si myiza mu kazi.

 

 

 

4.Irinde kwambara imyambaro yo gusohokana

 

Nkuko bizwi Hari imyambaro izwi ko abantu benshi bayambara basohotse nko mu tubyiniro nahandi, iyo myambaro irinde kuyambara mu kazi.

 

 

 

5.Irinde kwambara imyambaro yadindiza akazi kawe

 

Aho twavuga nko kwambara ipantaro igufashe cyane ishobora kukubaza cyangwa kukubangamira mu gukora akazi, ndetse si byiza ko imyambaro nkiyo idindiza akazi ukwiye kuyambara.

 

 

 

6.Irinde kwitera imibavu myinshi mugihe ugiye mu kazi

 

Imibavu cyangwa parufe nayo ibarirwa mu byo wambara, Niba ugiye mu kazi burya si byiza kwitera imibavu myinshi kuko bishobora kubangamira abo mukorana ndetse nabo ukoresha nabo babagana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

“Uburibwe bw’amezi 9 bwamviriyemo umunezero” ! Umugore wabyaye abana 5 icyarimwe yatanze ishimwe ku Mana avuga ko yibagiwe uburibwe yahuye nabwo

Next Story

IKINAMICO Y’URUKUNDO IRANGIRA: ❤️ AMAGANYA Y’ABAHURIYE MU GAHINDA

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop