Dore ibyiza byo kurongora ukiri mu myaka 20 y’amavuko aho gushaka uyirengeje

29/06/2023 21:01

Ubusanzwe gukundana no gushaka ni ibikorwa bigendana kimwe kikabanziriza ikindi ariko nanone ikindi kigaherekeza ikindi.Mu by’ukuri hari ibyiza byo gushaka ukuri muto nkuko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

 

Ubushakashatsi nk’uko bwanditswe na DailMail , bugaragaza ko abantu bashatse bakiri bato bari mu myaka 20 bagira amahirwe menshi yo gusinzira neza iyo bageze mu myaka mikuru, bamaze kuba ibikwerere dore ko ngo batagira imihangayiko myinshi ugereranyije n’abashaka bamaze kugera mu myaka myinshi.Ubundi bushakashatsi bwakorewe mui USA bugaragaza ko gushaka hakiri kare umuntu ari mu myaka 20 bigabanya ibyago byo gupfa imburagihe.

 

Abahanga bavuga ko iyo abantu bakundana bahorana buri wese ari iruhande rwa mugenzi we ndetse bagacishamo bagahoberana bya hato na hato bibagabanyiriza ibyago byo gupfa imburagihe no kurwara bya hato na hato agaca ukubiri nabyo bitewe nuko mikorobe zirinda umubiri zinjiramo zigakomeza kuwurinda.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina itarimo kirogoya , ifasha imikaya gukorana neza ugereranyije n’uko yakoraga ndetse kandi ngo n’amaraso agatembera neza.

 

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Minnesto yo muri USA bwavumbuye ko abantu bakundanye igihe kirekire kandi bakarambana , batajya bahura n’ibibazo byo kwiheba mu gihe barengeje imyaka 32.Ibi bishatse kuvuga ko iyo bageze muri 37 batajya bagira ibyago byo kubura ibitotsi nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakorewe mu kinyamakuru The Journal Relationship.  Chloe Huelsnitz  yemeza ko umubano w’abantu babiri babana ufasha cyane bo ubwabo kuko biba bituma umubiri ukora neza.

 

Uyu mugabo avuga ko kandi , uko umuntu yabanye n’abo bahoze bakundana bishobora kugira ingaruka kumisinzirire ye kabone n’ubwo uwo barikumwe baba babanye neza cyane ari nayo mpamvu agira inama abantu gushaka bataragira imyaka 30 kandi bagashana nabo bakunda cyane aho kwishora kubo badakunda.

Advertising

Previous Story

IKINAMICO Y’URUKUNDO IRANGIRA: ❤️ AMAGANYA Y’ABAHURIYE MU GAHINDA

Next Story

Amashusho ya Dj Briane arikubyinana n’inkumi yatunguye benshi

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop