Umuhanzi The Ben anyuze kumbuga Nkoranya mbaga ze yongeye kwibutsa abakunzi be amatariki y’Igitaramo afite mu gihugu cy’u Burundi abasaba kuzaza biteguye gutarama bigatinda.
Ni igitaramo uyu muhanzi azahuriramo n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu Burundi barimo ; Big Fizzo na Sat B.Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba tariki 30 na tariki ya 1 Ukwakira 2023.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri muzika y’u Rwanda na Afurika y’u Burasirazuba, yagize ati:”Burundi , Burundi bantu banjye , mu meze mute ? Umuhunyu wanyu The Ben. Mwibukeko nje mu gitaramo kizaba tariki 30 Nzeri n’iya 1 Ukwakira 2023. Genda ufate itike yawe uze dutaramane bitinde. Ndabakunda cyane, muzaze”.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho arimo urupapuro rw’ubutumire bagaragaje amarangamutima bafite bavuga ko bishimiye cyane The Ben.Uwitwa Wilson Mandela yagize ati:”Kereka unjyanye ma Brother”. Gentil Eulade Oxlade ati:”aga passport kari ready 😍 tujye kurya show 😍🔥”.
https://www.instagram.com/p/CxnbID6o9LB/?hl=en