Ikipe y’Iguhugu cya Tanzania mu mupira w’amaguru yazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA ijya kuwa 27 muri Afurika.
Muri Kamena ‘Taifa Stars’ yari yazamutseho imyanya igera kuri 6 ku rutonde rwa FIFA nyuma yo gutsinda Zambia mu mikino yo gushaka itike y’igikimbe cy’Isi cya 2026. Taifa Stars yavuye ku mwanya w’119 kugera ku wa 115 muri Afurika ijya ku wa 27 ivuye ku wa 28.
Kuva icyo gihe ntabwo iyi kipe yari yakina undi mukino ndetse nta n’uwo iteganya kugeza mu Ukwakira k’uyu mwaka aho izakira ikipe ya Ethiopia mu mikino ifungura yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Nyuma y’iminsi 4 , Taifa Stars izerekeza muri Afurika y’Iburengerazuba gukina na Guinea mu mikino ya AFCON mu itsinda rya H.
Ikipe ya Morroco yatakaje imyanya 2 ku rutonde rwa FIFA, niyo ikomeje kuyobora umugabane wa Afurika muri ruhago aho iri ku mwanya wa 14 ku Isi.
Ikurikiwe na Senegal yatwaye igikombe cya Afurika cya 2021 ikaba ku mwanya wa 19 ku Isi , igakurikirwa na Misiri iri kumwanya wa 36 ku Isi. Aya makipe akurikiwe na Cote D’Ivoire iri ku mwanya wa 38 ku Isi na Nigeria.
Ku rwego rw’Isi, urutonde ntabwo rwahindutse kuko ikipe ya Argentine ya Lionel Messi ariyo iyoboye nyuma yo gutwara Copa America , hagakurikiraho ikipe y’Ubufaransa yatsinzwe na Eapanye muri ½ mu gikombe cya Euro2024 .
Ikipe ya Espanye yatwaye European Championship yazamutseho imyanya 5 ijya ku wa 3 dore ko yaherukaga gutwara igikombe mu myaka 10. Ikipe y’Ubwongereza yavuye ku mwanya wa 5 ijya ku wa 5.
Venezuela yavuye ku mwanya wa 17 ijya ku wa 37 nyuma yo gutsindwa muri Copa America.