Wednesday, December 6
Shadow

Tag: Umwana

Nubona umwana wawe yicaye gutya uzahite umubuza

Nubona umwana wawe yicaye gutya uzahite umubuza

Imikino
Igisha umwana wawe kwicara neza, nubona umwana wawe yicaye gutya uzahite umubuza. Ubusanzwe abana bakunda gukora ibyo bashaka uko bagenda bakura.Umwana afata inyicaro ye uko abyifuza kuburyo bishobora no kumugiraho ingaruka mu gihe runaka.Abana benshi bakunda gukinira mu mucanga,mu mazi cyangwa kwirukanka kimwe no kuboha ibyo bashaka uburyo babishaka.Muri uko kwitwara gutyo, abana bashobora kwibabaza cyangwa bagakora ibyo kubabangamira ari yo mpamvu usabwa kugenzura inyicaro yabo. Igisha umwana wawe kwicara neza mu rwego rwo kumurinda.Abana bamwe na bamwe bicara mu buryo bushobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo.Abana nabwo ari byiza ko bicara nk’ibikeri c yangwa nk’ibindi biremwa, rero nubabona uzihutire kubabuza vuba na bwangu.Ntabwo ari byiza ko ab...