Monday, May 20
Shadow

Umugabo wavutse umutwe urinyuma ku mugongo we akomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Umugabo wavutse umutwe urinyuma mu mugongo yaciye abantu ururondogoro benshi bemeza ko ari ibitangaza by’Imana.

Benshi ntabwo babifata nk’ibiriho ndetse bamwe ntabwo bemera ko koko yabayeho na cyane ko n’abaganga bari bavuze ko atazamara amasaha 24 akivuka nk’uko ababyeyi be babyitangarije nyuma yo kumubyara.Uyu mugabo kugeza ahamya iby’aya makuru akavuga ko Imana yamukoreye ibitangaza kugeza ubwo agejeje ubu ari muzima nta kibazo afite.

Uyu mugabo witwa Claudio Vieira Oliveria , ntabwo ubumuga budasanzwe yavukanye bwatumye

adakora ibintu akunda kandi yemeza ko ashoboye na cyane byagiye bituma abantu bamukurikira

umunsi ku munsi , bamushaka bakamenya amakuru ye ndetse abandi bagaterwa imbaraga n’inkuru kubera uburyo yitwara muri rusange.

Umugabo wavutse umutwe urinyuma ku mugongo we yabaye inkuru ndetse aba isomo rikomeye.

Umuryango w’uyu mugabo wavukanye ubu bumuga budasanzwe wari wabwiwe na muganga ko

uyu mugabo kugeza ubu atazigera abaho amasaha 24 cyangwa ngo ayarenze bitewe n’uburyo

bamubonaga gusa kugeza magingo aya uyu mugabo afite imyaka 44 y’amavuko.Claudio wo mu

gihugu cya Brazille mu gace ka Bahia, yavukanye ubu bumuga bukomeye buzwi nka ‘Arthrogryposis multiplex congenita’.

Ubu burwayi bwe bugaragaza ko afite n’ikibazo mu maguru ye by’umwihariko mu minsi

kugeza no mu mugongo mu gituza ndetse no mu mutwe we na cyane byamuviriyemo guhindura

k’umutwe we ukareba inyuma.Ibi ntabwo byatumye uyu mugabo adakurikira ibyo akunda cyane, nk’uko yagiye abigaragaza kuva ari umwana kugeza akuze.Uyu mugabo yakoze iyo bwaga kugira ngo agere kundotoze ndetse abere n’abandi urugero atitaye ku bumuga afite uko bungana cyangwa bubabaje mo cyane.

Claudio, ntabwo abuzwa kurya , kunywa , kureba ndetse no gukore ibindi bintu n’ubuga afite na cyane ko no guhumeka nabyo abikora cyane.Yanditse ikizwi nka ‘Autobiography’ cyangwa se amateka ye , ayashyira kuri DVD ndetse agerageza no gukora ibiganiro bitera abandi imbaraga mu buryo bwose.Mu magambo ye uyu mugabo yagiye yumvikana ari kuvuga ati:”Nubwo mfite ubu bumuga, ubuzima bwanjye bumeze neza cyane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *