Ibyo wamenya ku munsi wahariwe aba Ex- Girlfriend wizihijwe uyu munsi , ni iyihe mpano wamuhaye ?

02/08/2024 17:12

Ku munsi w’ejo tariki ya 01 Kanama 2024 wari umunsi wahariwe ‘GirlFriend’, umunsi wakurikiyeho ariwo tariki 02 Kanama 2024 ni umunsi wahariwe aba Ex-Girlfriend cyangwa umukobwa mwahoze mukundana, mu by’ukuri ureba abasore cyane.Ese ni ubuhe butumwa wamugenera kuri uwo munsi ?

Benshi mu bamaze gutandukana ntabwo bemera ko hari umubano ushobora gukomeza kubaho nyuma yo gutandukana kandi birumvikana.Impamvu yabyo ni uko nyuma yo gutandukana hari ikiba kitaragendaga neza bityo umwe muri bo akabisa undi. Kuri bamwe iyo habamo gukomeza gukururana uwari wubatse arasenya cyangwa agatandukana n’uwo babanye kandi uwo batandukanye ntacyo agiye ku mumarira uretse ingeso gusa.

Mu mateka rero, buri mwaka tariki 02 Kanama ‘GirlFriend Day’ ni itariki ituma bamwe basubira inyuma bakibuka ibyo bahozemo n’abo bakundanaga.Muri uko kwibuka aba Ex Girlfriend babo , banibuka icyo babamariye n’ibyo babafashije kugeraho mu buzima . Abahanga bavuga ko iyi tariki ari amahirwe meza yo guha agaciro agahise no kuhigira.

Tariki 02 Kanama ni umunsi ufasha bamwe gutekereza uko umukobwa bakundanye yamufasha n’icyo yamufashije kugeraho mu buzima bwe . Bamwe bahitamo kumara uyu munsi wose basoma ubutumwa bw’abo bahoze bakundana ndetse bakanagaragaza amasomo bize binyuze mu bikorwa byabo bya buri munsi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe abo bakundanye batari bagira abo bashakana nabo.

Uyu munsi wibutsa abakundanye ko abakobwa bahoze mu buzima bwabo hari byinshi babazaniye ndetse ko mu buzima ari ukuza no kugenda ndetse bamwe bakigiramo gufata no gukomeza.

Abasore kandi bibuka ko hari abo bababaje bigatuma bita kubo bari kumwe uwo mwanya. Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyanditse ati:”Umunsi w’aba Ex-girlfriend utuma witekerezaho , ukongera ukirebaho ndetse ugakura mu byerekeye urukundo”.

 

Previous Story

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ahazaza’ –VIDEO

Next Story

Somalia: Umuntu yiturikirijeho igisasu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop