Saturday, June 29Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Ibyiza byo kunywa amazi ya Tangawizi mu gitondo nta kindi wari wafata

Muri iyi nkuru urigiramo akamaro ka Tangawizi ndetse utangire kuyikoresha.

Tangawizi isangwa ahantu henshi ndetse kuyibona mu masoko biba byoroshye cyane.Rero hari ibyiza byinshi byo kunywa amazi ya Tangawizi mu gitondo nk’uko tugiye ibirebera hamwe.Abahanga bavuga ko Tangawizi ibamo umuti abantu bashakisha ariko bakawubura.Haba kubashaka gutakaza ibiro, kongera ubudahangarwa bw’umubiri , guteza imbere igogora.

Kunywa amazi ya Tangawizi mu gitondo bituma igogora rikorwa neza cyane by’umwihariko mu gihe uyinyoye ntakindi wari warya.Ubushakashatsi bwanditswe muri Journal of Gastroenterology na Hepatology bwagaragaje ko Tangawizi ifasha amafunguro kuva munda akagera muri Small Intestine bitewe n’ibiri muriyo bizwi nka Gingerlos na Shogalos.

Amazi ya Tangawizi yo mu gitondo nta kindi wari warya, afasha cyane mu kugabanya ibiro.Mu gihe umuntu ashaka gutakaza ibiro , amazi ya Tangawizi ni inshuti ye nk’uko byashyizwe muri ‘The European Journal Nutrition” aho bavuga ko Tangawizi itwika ubinure.

Bavuga ko kandi Tangawizi igabanya kumva ushaka kurya cyangwa ushonje.

Amazi ya Tangawizi yanyowe mu gitondo afasha cyane mu guha umubiri ubudahangarwa buhagije nk’uko byavuzwe mu bushakashatsi bwanditswe muri The International journal of Preventive medicine.

Amazi ya Tangawizi yanyowe mu gitondo afasha cyane mu gukesha uruhu. Antioxidant ziba muri Tangawizi zifasha mu kurwanya gusaza ku ruhu, bityo rugasubira ibwana.

jya ku isoko uyigure niba utazi kuyikoresha utwandikire ahatangirwa ubutumwa tugufashe.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *