Mu gihe ushaka kwiharira umutima w’umugore runaka hari ibintu ugomba kuba wujuje ndetse hari n’ibyo ugomba kwishakamo mpaka ubibonye.Uyu mugore mwashakanye ni wowe afata nk’umwami, ni ahawe rero ngo uboneko ari wowe akeneye ubundi ukore ibidasanzwe.
Mu Isi ya none , abagore baba bifuza abagabo bashikamye bazi kugaragaza amarangamutima yabo , bazi kwita kubintu ndetse bigirira cyizere mu byo bakora.Nk’uko byagaragajwe n’inyigo [Survey] yakozwe , abagore ngo bakunda abagabo bazi ubwenge , bazi gutereta kandi babanyamwete.
DORE IBYO WAKWITAHO UKABASHA GUTSINDIRA UMUTIMA WE.
1.Ba umuyobozi: Abagore benshi bakunda umugabo ufite ubushobozi bwo kuyobora kandi bigaragazwa n’uko yigirira icyizere.Kuba ushobora kuyobora ni ikimenyetso cy’uko ushoboye kuko ushobora no kwifatira imyanzuro.
2.Musetse : Rimwe na rimwe ntabwo urukundo rukwiriye gufatwa nk’intambara aho abakundana bahora babikomeje.Niba ucishamo ukamusetsa ntugire ngo azakwibagirwa.
3.Kwiyitaho: Abagore benshi bakunda umugabo wiyitaho.Kora imyitozo ngorora mubiri rimwe na rimwe ndetse unagerageze kurya.
4.Kunda gusoma: Burya abagore bakunda umugabo uzi gusoma kandi ubikunda cyane.Niba ushaka kwiharira umutima w’umugore soma.
5.Emera amakosa: Burya abagore bakunda umugabo wemera amakosa ye rwose.Umugabo wemera amakosa , abagore baramukunda cyane.
Isoko: www.hindustantimes.com