Umukinnyi wa Filimi kabuhariwe wamamaye muri Black Panther, yatangaje ko yamaze gufata ipusi akayiyandikishaho ndetse akayisumbuza umukunzi we wamuteje agahinda.
Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru y’ugutandukana kwa Lupita Nyong’o na Selema Masekela, Lupita Nyong’o yagaragaje agahinda gakomeye cyane ndetse avuga ko uwo mugabo w’imyaka 52 yamusigiye agahinda kadasanzwe.
Nyuma yo kubabazwa uyu mukinnyi wa Filime yemeje ko mu buzima bwe yamaze kugezamo Ipusi yasimbuje uwo mugabo ndetse asobanura ko ariyo izamukiza agahinda kuko ngo yabonye urukundo n’ubushuti muri iyo Pusi yamaze kugira iye [Adoption].
Yagize ati:”Kuva na mbere hose nahoze ntinya ipusi ariko ubu ndemeza ko ubuzima bwanjye bwamaze guhinduka kuko hari ijwi numvise rimbwira ngo nicyo gihe cyo kwakira amahirwe mashya.Kugeza ubu nabonye ubuhungiro mu nyamaswa”.