Ikipe ya TP Mazembe yari yatangaje ko umukinnyi ukomeye mu bo hagati Rainford Kalaba yahitanywe n’impanuka y’imodoka yavuguruje aya makuru.
Uyu musore w’imyaka 37 y’amavuko byavugwaga ko yaguye mu mpanuka y’imodoka ari kumwe n’inshuti ze.Uyu mukinnyi wakiniraga Ikipe ya TP Mazembe afite inkomoko mu gihugu cya Zambia.Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 13 Mata 2024 muri Zambia hagati ya Kafwe n’umurwa mukuru wa Lusaka.
Uyu mukinnyi yari amaze imyaka igera kuri 12 muri TP Mazembe.Yahamagawe mu ikipe y’Igihugu cya Zambia inshuro zigera kuri 103 , atwara igikombe cya African Cup of Nation muri 2012.Mu mwaka wa 2014 na 2015 , Kalaba yakinnye CAF Champions League arikumwe na TP Mazembe.
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’amakuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi Kalaba Rainford, byavugwaga ko yaguye mu mpanuka y’imodoka kuri uyu wa 13 Mata 2024 ari kumwe n’inshuti ze.Uwitwa Jean KAKONGE yagize ati:”Yaduteraga ishema iteka iyo yabaga akoze ku mupira.Pase ze zidahusha zari agatangaza n’ibitego bye twabaga dutegereje byari bihebuje.Yahaye TPM ibyo yari afite byose ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.Ni Maestro,Uruhukire mu mahoro Kalala. Uruhukire mu mahoro Champion”.
Police yo mu gihugu cya Zambia aho yaguye, yatangaje ko mu iperereza ry’ibanze byagaragaye ko iyi mpanuka yatewe no gutwara ku muvuduko wo hejuru ku buryo byagoranye uwari utwaye imodoka ya Benz yarimo guhunga indi modoka yari imbere ye iza ibasanga.N’ubwo Police yo muri Zambia yirinze gutangaza iby’urupfu rwe, ikipe ye ya TP Mazembe yo yahise itangaza ko yabuze umukinnyi Rainford Kalala, bagaragaza ko atabashije kurokoka impanuka.
Uyu mukinnyi yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu ya Chipolopolo muri 2005.Yayitsindiye ibitego 15 mpuzamahanga harimo 2 yatsinze muri 2012 mu gikombe cya Africa Cup Of Nations [AFCON].Yari amaze imyaka myinshi mri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko yageze muri TP Mazembe muri 2011, agaragara mu mikino yayo 280 ayitsindira ibitego 70.