Advertising

Haruna Niyonzima agiye kugaragara muri Filime

10/30/24 14:1 PM

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, agiye kugaragara muri Filime yiswe The Ring [Impeta], iri mu rurimi rw’Igiswahili n’Icyongereza. Ni Filime imugaragaza ari kumwe n’umugore we ariko bisa n’aho yamuciye inyuma icyakora Haruna Niyonzima akavuga ko avuye hamwe n’umubyeyi we.

Haruna Niyonzima avuga ko The Ring ari Filime Abanyarwanda bazakunda cyane kuko ngo irimo ibintu byiza. Yagize ati:”Mfite filime zigera muri 3 ariko zizagenda zisohoka mu mwanya wazo. Nibyo icyo kibazo abantu barakimbajije Haruna ukinnye Movie ,.. ariko nabasubije ko nanarimbye”.

Haruna yakomeje avuga ko uretse iyi filime yagajwe , asanzwe afite n’indirimbo ndetse akaba n’inshuti y’abahanzi. Ati:”Mfite indirimbo zigera muri 4 ariko icyo navuga, buri muntu agira ikintu akunda. Ndi umukinnyi w’umupira ariko nanjye hari ibintu binshimisha nyuma yo gukina umupira mba numva kuba najya muri Studio nkaririmba cyangwa se no kuba nasohora Movie (Filime) nabyo ndabikunda. Ni filime nziza kandi abantu bazayikunda irimo ibintu byiza”.

Muri iyi filime Haruna Niyonzima agara afite ubwoba budasanzwe kugeza azanye icyuya cyinshi kuko umugore aba amuhanze amaso amubaza aho asize impeka kandi abona ko yambaye impantaro ariko ifunguye risani.

Muri 2013 nibwo Haruna Niyonzima yasohoye amashusho y’indirimbo yafatanyije na nyakwigendera Jay Polly. Haruna Niyonzima wari Visi Kapiteni muri icyo gihe byanavugwaga ko yayikoranye na Riderman icyakora ayasohotse niyo yakoranye na Jayp Polly bayita ‘Wicika Intege’ ikorwa na DevyDenko aho haruna yitwaga Inspector Haruna.

Ifoto yo muri 2013  ya Haruna Niyonzima.
Uku niko Haruna Niyonzima agaragara muri iyo Filime
Wicika Intege ni indirimbo Haruna Niyonzima na Jay Polly ariko kugeza ubu biragoye kuyibona ku mbuga Nkoranyambaga.

Previous Story

Ari gusabirwa imbazi ! Igihe Miss Muheto Divine azaburanira cyamenyekanye

Next Story

Hagaragajwe ibyagenderwagaho batumira abagore mubirori bya P.Diddy

Latest from INKURU NYAMUKURU

Go toTop