Diamond Platnumz yahaye gasopo umusore washakaga kureshya Zuchu

30/12/2023 19:40

Umuhanzi Naseeb wamamaye nka Diamond Platnumz yahaye gasopo umusore washakaga gutereta Zuchu.

 

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ngo ” Diamond Platnumz yasagarariye uwashakaga kwigarurira umurima we ( Ubutaka bwe )”.

 

Ibi byanditswe gutya nyuma y’igihe Zuchu atavugwa mu itangazamakuru asa n’uwazimye bigaragaza ko Diamond Platnumz yashakaga kongera kugarura umuhanzi we mu matwi y’abafana bitewe n’uburyo byakozwe.

Diamond Platnumz yakoze ibi binyuze mu butumwa yashyize hanze uwo musore yandikiye Zuchu amubwira ngo aze kumuhamagara nabona umwanya.

Muri ubu butumwa uyu musore yasabaga Zuchu ko babonana iminota 10 yonyine.

Diamond Platnumz asubiza uyu mugabo, yavuze ko akwiriye guharika kumureshya , amubwira ko Zuchu yamureze.

Zuchu amaze igihe avuga ko akunda Diamond gusa we ntaratobora na rimwe ngo amubwira ko amukunda ari nayo mpamvu abakurikiranira hafi iby’umuziki wa Tanzania bavuga ko ari agatwiko Diamond yashakaga nyuma yo kubona umuhanzi we agiye kumara umwaka atavuzwe.

 

Advertising

Previous Story

Ruger yaguze umuturirwa

Next Story

Harmonize yasangiye umwaka mushya n’abatishoboye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop