Advertising

Harmonize yagiriwe inama yo kuva ku rukundo agatanga amahoro

14/10/2024 08:54

Nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Posh Queen , bafana ba Harmonize bakomeje kumusaba kuva mu byo gukundana agatanga amahoro.

Harmonize ni umwe mu bagabo batahiriwe n’urukundo cyane kuko benshi bashaka kumugereranya nka Diamond Platnumz bagashaka kuvuga ko arimo ku mwigana. Ibi bije nyuma yo gutandukana na Fridah Kajala na Posh The Queen bari bamaranye igihe gito bikavugwa ko byavuye ku gufuha cyane kwe.

Harmonize agaruka ku gutandukana kwabo yagize ati:”Ntabwo nabasha guceceka ibyo nashyize ku karubanda na mbere hose, Guceceka kwanjye kwangijwe. Icyubahiro ngomba umuryango we ni uko tutari kumwe kandi tugomba kumva ko buri kintu kiba kubera Imana”.

Yakomeje agira ati:”Impamvu zanjye zo guceceka bishingiye ku kuba mfite impungenge ko amagambo yanjye azakoreshwa nabi  kugira ngo atange ibisobanuro bishakiye. Nahisemo rero kutagira icyo mvuga kubera icyubahiro ngomba umuryango wanjye.”

Uwitwa Idris Sultan yagiriye inama Harmonize amusaba kuva mu rukundo kuko ngo akenshi ibintu bitagenda uko abantu babipanze bityo nawe akwiriye gukuramo ake karenge.

Thuma Saed, yagize ati:”Fata igihe ugume wenyine wikunde kande uko bimara igihe nibwo uzabona ko nta cyiza nko kuba wenyine aho gushyira imbere uzakubabaza. Ba wenyine hanyuma uhitemo uburyo bwawe. Ndabisubiramo fata igihe cyawe uve mu rukundo ukire kuko nuguma mu nkundo uzahora ubabara”.

Wanje Bayaz , we yamuriye inama yo kujya gushaka umugore muri Nigeria.

Undi yagize ati:”Njye nawe ntabwo duhirwa n’urukundo kuko dutandukana n’abacu mu mezi amwe no mu mwaka umwe.  Ngwino nkwereke uburyo bushya dukoresha”.

Ibi byavuzwe nyuma y’aho , Harmonize atandukaniye n’umukunzi we akajya ku mbuga nkoranyambaga , agasaba ko bamushakira undi mukobwa bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Next Story

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop