Advertising

Harimo iya Bruce Melodie ! Twumvane indirimbo zasohotse muri iki cyumweru dusoje

07/09/2024 20:00

Nk’uko bisanzwe mu nkuru zacu tubategurira indirimbo zasohotse mu cyumweru, kuri uyu turarebera hamwe  izagiye hanze guhera ku wa 02 , kugeza ku wa 07 Nzeri 2024.

Nk’uko zegeranyijwe n’umunyamakuru wacu Lyvine Rwanda, ni indirimbo ziyobowe na Puta ya Bull Dog na Juno Kizigenza  yasohotse ku wa 04 Nzeri 2024 igasohokera kuri YouTube Channel ya Bull Dogo. Ni indirimbo yakozwe na Prince Kiiz. Ni indirimbo imaze iminsi 3 isohotse ikaba imaze kurebwa n’abarenga 256,828.

Indirimbo ya Kabiri ni Forever ya Dj Naptune na Bruce Melodie na Bayani. Ni indirimbo yasohokeye kuri YouTube Channel ya Mr Eazy empawa Africa, ikaba ari YouTube Channel isanzwe ifasha abahanzi  batandukanye barimo Joe Boy wanayizamukiyeho.Iyi ndirimbo yahurijwemo Bruce Melodie , Bayani na Dj Naptune , imaze kumvwa n’abantu batarenze ibihumbi bibiri kuva ubwo twakoraga iyi nkuru.

 

Ni imwe mu ndirimbo 8 ziri kuri Album ya Dj Naptune yashyizwe kuri iyi YouTube Channel empawa Africa ya Mr Eazy. Ndetse ni nayo ndirimbo imaze kumvwa cyane muri izi ndirimbo.

 

Niko biri ya Papa Cyangwe ni indirimbo ya Gatatu umunyamakuru wacu yashyize ku rutonde rw’indirimbo zo kwitaho muri muzika Nyarwanda.Niko Biri, yasohotse tariki 05 Nzeri 2024, isohokera kuri YouTube Channel ya Papa Cyangwe. Mu minsi ihamaze no mu mbaraga za nyirayo , imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 41.Iyi ndirimbo Papa Cyangwe yayihurijemo abandi bahanzi barimo Riderman na Herves Beatz.

Ku mwanya wa Kane hari indirimbo September Six ya Aline Gahongayire. Ni indirimbo yasohotse ku wa 03 Nzeri 2024, ikaba ari indirimbo igaruka ku gahinda yatewe n’umwana we wapfuye.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo Aline Gahongayire yagize ati:”Buri wese afite inkuru ye yihariye yo kuvuga. Dore kimwe mu bice byo mu gitabo cy’ubuzima bwa njye, cyitwa Nzeri 6. Ni kimwe mu bice byijimye nanyuzemo, ariko na none ni cyo cyabaye intangiriro y’urugendo rw’ukwizera rwangejeje ku mahoro atemba mu mutima wanjye nkamazi y’umugezi.Ubu noneho, nshobora rwose kuvuga nti ndanyuzwe”.

Indirimbo yashyizwe ku mwanya wa Gatanu ni Belinda ya Fiokee na Yago Pon Dat. Ni indirimbo yasohotse ku wa 06 Nzeri 2024 ikaba imaze kumvwa n’abantu ibihumbi 4.

Niba nawe ufite indirimbo utekereza ko twashyira ku rutonde rw’izasohotse  wasiga igitekerezo ahatangirwa ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Next Story

Abashakanye: Ngibi ibintu mu kwiriye gukorera hamwe mu ijoro ry’ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop