Kuwa 2 Ukwakira 2024 Kuri Institut Français du Rwanda Kimihurura nibwo habereye igikorwa cyo kwerekana Film Documentaire yitwa VIVANT LES CHEMINS DE LA MEMOIRE ivuga ku mateka n’ubuzima Kabarari Valens yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ahagana saa moya na mirongo ine nibwo iyi film documentaire yatangiwe kwerekanwa igaragaramo Kabarari Valens asobanurira mushikiwe Judence Kayitesi urugendo yanyuzemo dore ko mu gihe Jenoside yakorwaga uyu mushiki we yari ari ahitwa Nyamirambo ntibahita babonana mu gihe Valens we yari mu rugo ari naho Jenoside yabasanze aho bari batuye mu murenge wa Jali ubu ni mukarere ka Gasabo.
Kugeza ubu agenda ayerekana mu maserukiramuco atandukanye(festivals) no mu ma sinema atandukanye yo mu Bufaransa cyane ko ubu imaze kwerekanwa mu ma sinema hafi atanu yo mu Bufaransa ndetse iyi Documentaire yatoranijwe muri festival izabera mu mujyi wa Strasbourg muri uku kwezi kwa 10 ndetse iri mu zatoranijwe kuzerekanwa muri Mashariki festival izabera mu Rwanda mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2024 n’ahandi henshi hatandukanye nk’aho agenda atumirwa hirya no hino.
Aganira n’umunyamakuru wa umunsi.com yavuze ko kenshi mu butumwa atanga abugenera abana b’abakoze Jenoside cyangwa ababakomotseho kugirango bamenye amateka y’aho bakomoka cyane cyane nk’abavukiye I mahanga ku bwo guhunga kw’ababyeyi babo ndetse no kubwira isi muri rusange bari hirya no hino baba bagifite ingengabitekerezo ndetse anavuga ko n’ubwo hari abataragize umutima wo kwica muri icyo gihe ariko hari n’ababaga bafite ibyo bitekerezo bibi n’iyo ngengabitekerezo n’ibindi bitandukanye.
Byinshi mu bigaragara muri iyi film harimo uko asobanura ko yatandukanye n’ababyeyi be nyuma yo guterwa gerenade aho bari bicaye ari benshi ari kumwe n’ababyeyi be,sekuru na nyirakuru,babyarabe n’abandi bari bafitanye isano ndetse n’abandi,nyuma yo guterwa gerenade interahamwe zahereye ku gice cya ruguru zimanuka zitemagura abatari bahitanywe n’iyo gerenade nawe mu gihe akangutse abona ibiri kuba niko kwiruka ahunga igice bari bahereyeho batemagura. Nyuma y’ibyo yagiye asimbuka urupfu kenshi nk’aho yigeze gutandukana gato n’uwari nyirarume witwaga Murenzi bishisha ahantu hatandukanye ariko hegeranye ku buryo we yabonaga aho yihishe nuko abishi bagarutse abona berekeje ako nyirarume yihishe nawe areguka aricara aho abareba neza bica nyirarume areba yari azi ko baribuhindukire nawe ariwe berekezaho ariko kubw’amahirwe ngo baragenda nyuma yahoo yagize igishyika ngo yegere aho nyirarume Murenzi yaguye ariko agiye ku mugeraho umutima uranga asubira inyuma.
Nyuma yo gutandukana n’ababyeyi be yaje kongera kubabona bamaze gupfa hamwe babatereye gerenade aho byari nyuma ahagarutse kuko hari inkotanyi zagezaho zirababona ndetse aho ababyeyi be bapfiriye hari inzu y’ubucuruzi irunzemo imirambo ariko harimo akayira kinjiramo ari naho yasanze murumuna we Didas ,ibyo ni bicye mu biri muri iyi documentaire.
Iyi filme documentaire yayikoze yifashishije mushiki Judence Kayitesi we nk’umuganiriza uru rugendo rutoroshye rwose yanyuzemo,kuri ubu Kabarari Valens ni umugabo uriho kandi nyuma y’ibyo byose arakomeye atuye mu gihugu cy’ubufaransa kuva mu mwaka w’ 2007 aho yabanje kuba mu mujyi wa Lyon ariho yigiye ibijyanye go gutunganya no kwandika filme ubu atuye Bar Le Duc ari naho akorera mu bijyanye no kwigisha gukora sinema(film) afite umugore n’abana babiri.