Harabura amasaha make Mbappé agatangazwa na Real Madrid

03/06/2024 07:51

Umukinnyi ukomeye Kylian Mbappé wari rutahizamu wa PSG ifitanye imikoranire na Visit Rwanda , agiye kwakirwa na Real Madrid (Free Transfer) mu minsi mike.

Uyu musore wo mu gihugu cy’u Bufaransa aherutse gutangaza ko agiye kuva muri PSG ( Paris Saint Germain ) nyuma y’imyaka igera kuri 7 ayigezemo.Nyuma y’aho atangarije ibi, umubyeyi we (Nyina) witwa Fayza Lamari yavuze ko “Kylian Mbappé azajya aho buri wese yamaze kumenya”.

Ikipe ya Real Madrid yifuzaga gutegereza kugira ngo Shampiyona irangire.Ubusanzwe Kylian Mbappe ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri ruhago y’Isi muri Rusange.

Advertising

Previous Story

Shilon Nouvel Jolie-Pitt ntiyifuza gukomeza kwitwa izina rya se

Next Story

Umunyamafaranga w’imyaka 93 Rupert Murdoch yarongoye umugore wa Gatanu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop