Shilon Nouvel Jolie-Pitt ntiyifuza gukomeza kwitwa izina rya se

03/06/2024 07:29

Umwana wa Angelina jolie na Brad Pitt yatangiye gahunda yo kwikuraho izina rya se ‘Pitt’ ku mazina ye.Amakuru avuga ko yamaze gushyikiriza urukiko rwa Los Angeles ibyangombwa asaba ko ryavaho ku wa 28 Gicurasi 2024.

Angelina jolie n’umugabo we Brad Pitt, basinye impapuro za gatanya muri 2016 gusa ibijyanye no kugabana imitungo byabaye ingorabahizi kugeza ubu kuko batari babigabanywa n’amategeko.

Angelina jolie na Bras Pitt bagiye barwana inshuro nyinshi bapfa ibyubako ya Chateau Miraval bombi baguri hamwe .Uyu mwana ushaka kwikuzaho amazina ya se ni uwa 3 mu bana 6 bafitanye ndetse si uwa mbere mu bana babo usabye ko izina rya Se , Pitt ryamuvaho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, umukobwa wabo mukuru witwa Viviane nawe yasabye gukurirwaho izina Pitt mu mazina ye birakunda.Muri 2023 byavuzwe ko kandi undi mukobwa wabo witwa Zahara nawe yasabye gukura izina Pitt mu mazina ye.

Brad Pitt yagiye ashinjwa kwataka umuryango we akoresheje indege indege ndetse ngo akabahohotera abitewe n’ibiyobyabwenge.

Advertising

Previous Story

Umugore w’imyaka 63 n’umugabo we w’imyaka 26 baritegura kwibaruka imfura

Next Story

Harabura amasaha make Mbappé agatangazwa na Real Madrid

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop