Koffi Olomide wagombaga gutabwa muri yombi akabuzwa kuririmba mu gitaramo yari afite muri Kenya kubera amadeni yari abereyemo abashinzwe kwamamaza ibitaramo [ Jules Nsana Production ], yatabawe n’uwitwa Wajackoya wahagaritse Police yari ije gufata uyu muhanzi.
Umugabo uzwi nka Proffessor Wajackoya, niwe wakuye mu mazi abira Koffi Olomide wari ugiye gufungwa akabuzwa kuririmba mu gitaramo cyebereye mu Mujyi wa Nairobi.
Koffi Olomide yari yashyiriweho impapuro zo kumufata bakamuta muri yombi na Jules Nsana Production, kubera ibyo yakoze muri 2016 ubwo yashinjwaga gukubita umubyinnyi we ari kukibiga cy’Indege akagenda atishyuye cyangwa ngo aririmbe nk’uko yari yishyuwe.
Jules, bavuga ko yananiwe kwishyura amafaranga y’ibyo yari yariye, aho yari yaraye, ndetse n’ibindi bitandukanye dore ko yasabwaga Miliyoni 7.Amakuru , avuga ko Police yagiye kucyumba aho Koffi Olomide yararaga mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo kibe, bakahahurira na Proffessor Wajackoya akamufasha.
Muri iki gitaramo Koffi Olomide yari yambaye , ikoti ry’umweru, inkweto z’umweru z’abagore ndetse n’isapo w’umweru iriho ibendera ry’Igihugu cye cya Congo,Grand Mopao, yaririmbye kugeza ubwo yavuye kurubyiniro bose bifuza ko yazagaruka.
Iki gitaramo cyabereye ahitwa ASK Dome , muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi , kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023.Ubwo yari ageze ku rubyiniro abakunzi be bafatanyije nawe , bararirimbana karahava bamwerekako indiririmbo ze bazizi.
Uyu muhanzi waririmbaga anabyina, yazanye umugore we kurubyiniro , baririmbana indirimbo ngo bafatanyije kwandika.Nyuma yo kuririmba , Koffi Olomide, yanditse kumbuga Nkoranyambaga ze ati:”Mwakoze Kenya”.