“Gushaka abagore benshi ni ibyabakire bafite irari” ! Umuhinzi w’umuceri kotsa ibijumba mu gishanga yahamije ko ubutunzi ari bwo butera irari ry’ubusambanyi

22/02/2023 01:49

Isi igeze mu bihe bigoye by’umwihariko kububatse ingo aho buri munsi hagaragara umubare munini w’ingo zatandukanye inyinshi zipfa gucana inyuma n’ubuharike. Bikarushaho gutera inkeke iyo izo ngo inyinshi zisenyutse zitamaze kabiri.

Ibyo ni kimwe mu bitera abakiri bato cyangwa urubyiruko kwibaza inshuro irenze imwe niba gushaka umugore cyangwa umugabo ari ngombwa bakurikije ibyo babona mu bamaze kubaka ingo.

Ibyo nibyo byatumye umunyamakuru ajya kuganira n’abahinzi b’umuceri mu gishanga giherereye mu Murenge wa gisozi Akarere ka Gasabo ku ngingo yo kubaka ingo zigakomera kandi zikabana mu mahoro ntawe uciye undi inyuma kujyeza mubusaza. Umuhinzi w’umuceri utashatse kwivuga izina wasanzwe yiyokereza ibijumba mu gishanga ku mpamvu z’uko aho ataha ari kure atatahayo agiye kurya ngo hanyuma azagaruke mu murima ,yavuze ko gushaka abagore benshi atari umuti wahaza irari rya muntu.

Yagize ati:”Burya akenshi izo ngeso zo guca inyuma uwo mwashakanye zikomoka k’ubutunzi , no kumva ko icyo ushaka cyose wakibona ugatangira kwifuza no kuryamana na bagore benshi kandi na bibiliya ubwayo ntibyemera ko umuntu yashaka abagore barenze umwe. Ikibazo ni abagabo batanyurwa si umubare runaka wabagore washaka.

Ikibazo cyo gucana inyuma mu miryango kimaze gufata indi ntera aho usanga umugabo cyangwa umugore aca inyuma cyangwa agatunga undi mugabo cyangwa undi mugore mw’ibanga bigasa no gushakana n’abagore benshi cyangwa abagabo benshi n’ubwo biba bitarabereye ku mu garagaro akenshi amakimbirane yo mungo aheraho ugasanga imiryango ihora mi murwano idashira ikomoka kukutanyuma .

Ntawabura Kwibaza rero kumiryango yahazaza kuko abakiri bato nabo baba babona ingero abakuze babatanze kurushinga babaha ,bikaba kimwe mubyatumye imvugo yitwa nta gikwe yimikwa mu mitwe y’urubyiruko. Ni abagore bangahe washaka kuburyo unyurwa? Ni abagabo bangahe washaka kuburyo wanyurwa??

Advertising

Previous Story

Umugeni yasakuje cyane mu bukwe nyuma yo kumenya ko uwa mwambariye yaryamanye n’umugabo we mbere y’ubukwe bwabo

Next Story

Burya umunaniro ukabije watuma umera imvi kandi udashaje

Latest from Imyidagaduro

Go toTop