Advertising

Burya umunaniro ukabije watuma umera imvi kandi udashaje

22/02/2023 07:32

Ahari ushobora kuba warabyumvise cyangwa bikaba ari ubwa mbere wumvise ko stress ishobora kugutera kuzana imvi imburagihe.

Ubusanzwe icyegeranyo kigaragaza ko abagabo bamera imvi guhera ku myaka 30 naho abagore bakazizana hejuru y’imyaka 35 gusa bitewe n’akoko hari abashobora gutangira kuzimera munsi y’iyo myaka nkuko hari n’abazimera barengeje 50.
Ibi kubisobanura neza turifashisha imwe mu mikorere y’umubiri wacu. Muri rusange umutwe wacu ufite imizi y’imisatsi igera ku 100000 kandi iyo mizi ihora yiteguye kumeraho imisatsi myinshi uko hagize ucika, nko mu gihe wiyogoshesha. Aho umusatsi utereye niho hari urwo ruganda rukora imisatsi aho uturemangingo dufatanyiriza hamwe mu gukora umusatsi ufite ibara ryirabura.

Uko kwirabura k’umusatsi bikaba biterwa nuko umubiri wacu urimo melanin iyi ikaba ari nayo ituma abirabura tudasa n’abazungu. Abagize ikibazo cyo kuvuka ari ba nyamweru burya bavuka ntayo bafite, nkuko n’abitukuza (abisiga mukorogo mu mvugo y’ab’ubu) burya baba bangiza melanin yabo.Ubusanzwe rero melanin yo mu musatsi igenda igabanyuka uko umuntu akura aricyo gitera kuzana imvi uko ugenda usaza.Ubushakashatsi rero bugaragaza ko stress imaze igihe yangiza uturemangingo twa melanocyte (aritwo tubyara melanin) nuko utwo turemangingo twabaga ku muzi w’umusatsi tukahava bigatera ko umusatsi uhinduka imvi. Iyo stress igabanyutse turagaruka maze umusatsi ugasubirana ibara wahoranye, ariyo mpamvu imvi zatewe na stress zidahoraho.

Igisubizo ni oya. Kumera imvi bituruka ku mpamvu zinyuranye, muri zo hakaba harimo na stress. Kandi stress itera umusatsi kuba imvi si ya yindi iza igahita ikira ahubwo ni stress imara igihe, amezi cyangwa imyaka, kandi ntabwo ihita ihindura imisatsi yose umweru ahubwo ushobora gusanga ari umusatsi umwe cyangwa itageze ku icumi yahindutse gusa.Mu gusoza twibutseko uretse gutera kuzana imvi imburagihe, stress igendana n’ibindi bibi nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima, kwiheba no kwigunga, ariyo mpamvu yitwa umwicanyi utuje. Niyo mpmavu kuyirwanya no kuyirinda ari ingenzi ku bantu bose.Inkomoko ni Umutihealth.

Previous Story

“Gushaka abagore benshi ni ibyabakire bafite irari” ! Umuhinzi w’umuceri kotsa ibijumba mu gishanga yahamije ko ubutunzi ari bwo butera irari ry’ubusambanyi

Next Story

Imbwa yari yateguriwe umunsi mukuru w’amavuko yapfuye iherekezwa bwa nyuma n’Umwishwa wa Uhuru Kenyatta

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop