Mu kiganiro yagiranye na Galaxy Tv , mu kiganiro cyitwa ‘Deep Talk Show’ gikorwa na ‘The Balance’, uyu mugore yahishuye ko kuba wenyine aribyo byatumye ahitamo gutwita akabayara umwana.Uyu muhanzikazi wabyize uburwayi yagaragaje ko yahise agira igitekerezo cyo kubyara.
Kasita yagaragaje ko akimara gufata uwo mwanzuro ngo amahirwe yaje amusekera yose, yayakije yombi ubundi agahita atwita.Yagize ati:”Niyumvisemo ko ngomba gutwita byanga bikunze,Lockdown , yatumye numva nshaka kubyara.Nari njyenyine noneho nkavuga nti, ibaze ngize umwana, ntabwo nakongera kuba njye nyine muri iyi Guma Murugo, naravuze ngo Imana impe amahirwe ihita ibikora”.
Yakomeje asobanura ko agomba gukomeza kubigumana ngo na cyane ko yizeraga ko ashobora kuzaba umuhanzi ukomeye nyuma y’aho gusa avuga ko niba ari ugukura agomba kuzakurana n’umuryango we.ti:”Nashakaga umwana cyane”.Abajijwe impamvu yise umwana we King, yavuze ko mu by’ukuri, yabuze amagambo yakoresha kugira ngo agaragaze urukundo uwo mwanya we ahitamo kumuha izina King.
Ati:”Ni umwami kuko ni we usobanuye byinshi kuri njye.Niwe mwami wanjye akaba n’umuyobozi wanjye kuko kuri ubu ibyo nkora byose mbikorera we”.