Kenya : Umugabo yahubutse mu giti cy’umwembi agwa hasi ahita arwara pararize

14/11/2023 10:58

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Machakos  , yatangaje ko yabaye Pararize nyuma yo guhanuka mu giti cy’imyembe yarari gucamo uwo kurya.

 

 

Felix Kyalo  Mutungu  utuye mu Mujyi wa Machakos muri Kenya yashyizwe mu kagare kubera impanuka yagize yo guhanuka mu giti cy’imyembe ndetse ngo kuva icyo gihe akaba atari yabasha kongera kugenda nk’ibisanzwe.

 

 

Aganira n’itangazamakuru ryo muri Kenya, uyu mugabo yavuze ko ibi byago bikimara kumubaho yagizwe n’umugore we ngo umukunda cyane, wamwitayeho akaba akomeje kumurwaza.

 

Yagize ati:”Umugore wanjye turabana muri Kitengela,rero yagombaga kumfasha mu bintu byinshi.Ni we wakomeje kwita kurugo rwacu kuko njye ntakintu na kimwe mbasha gukora.Ntabwo navuga ko byari bimeze nabi ariko kuva uwo munsi , twahuye n’ikibazo cy’amafaranga kuko ni umuntu umwe winjiriza urugo, kandi twishyura ishuri ry’abana, tukishyura ibyo kurya, ikode, n’ibindi nkenerwa murugo”.

 

Mutungu yemeza ko yahise ava murugo agikora impanuka kugira ngo atange amahoro mu rugo rwe ataba n’umutwaro kuri bo.Ati:”Nahise ngenda ariko kwa mabukwe banyitaho kuko bampaye umwana wo kunkorera amasuku n’ibindi.

Uyu mugabo wazize imyembe , yemeza ko mbere yo gukora impanuka yari afite inzozi zitandukanye zirimo gukora ubucuruzi.Kuri ubu akagare abamo ngo yagahawe n’inshuti ze biganye.

Advertising

Previous Story

Koffi Olomide agiye kongera gutaramira Abanya-Kenya

Next Story

Guma Murugo niyo yatumye bantera inda ! Umuhanzikazi Kasita yatangaje impamvu yatumye abyara

Latest from HANZE

Go toTop