Pasiteri Andrew Jengo , yagiye imbere y’iteraniro agaragaza umukunzi we, ahagarika ibihuha n’abakobwa bamwifuzaga.
Byari ibyishimo bikomeye kubayoboke b’Itorero ryitwa Revival Church riherereye mu gace ka Kawaala muri Uganda, aho umukuru waryo Pasiteri Andrew Jengo yakuye igihu kumaso y’abakirisitu be, akabereka umukunzi we.
Uyu muhungu wa Pasiteri Augustine Yiga , akimara kwerekana umukunzi we, abayoboke baramushimiye cyane , bavuga ko umugeni we ari mwiza cyane ndetse bamubwira ko yahisemo neza, bagaragaza ko uyu mwanzuro yashe utazatuma yicuza.
Uyu musore kandi mu rwego rwo guha gasopo abakobwa , yahise ategura ikirori cyo kwereka inshuti n’abavandimwe be ko yahisemo umukobwa mwiza , ari we yavuze ko yifuza ko yazamubera umugore ndetse anamwambika impeta.
Uyu mukozi w’Imana, yavuze ko akwiriye guhesha ishema umukunzi we, bagahita bakora ubukwe bakibanira akaramata na cyane ko ngo we abyiteguye.
Yagize ati:”Hanze ha hari amagambo menshi atandukanye y’ibihuha.Abantu bakomeje kunshyingira abakobwa benshi ariko nanjye nkaguma kubihakana ariko amakuru agiye hanze iki cyumweru yo sinzigera nyahakana.Hari igihe kigera umuntu agakura kandi ndakeka ko ndambiwe kuba ‘Semyekozo’ [Umusore udashaka gukora ubukwe]”.
Uyu musore yavuze ko yakundanye na Fifi {Uyu mukobwa yerekanye] , mu myaka 5 ashimangira ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha tariki 23 Ugushyingo 2024.