Umwana w’umwaka umwe wo muri Ghana witwa Ace-Liam Nana Sam Ankrah, yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere muto ushushanya ku isi ku mwaka umwe n’iminsi 152 gusa.
Ni amateka yanditse muri Guinness world Records nk’umunyabugeni w’igitsinagabo muto kurusha abandi bose ushushanya ku isi.
Ubwo iyi nkuru yatangazwaga ubuyobozi bwa World Guinness Record bwahize buti:”ku mwaka umwe n’iminsi 152, umwana muto Ace-Liam Nana Sam Ankrah ukomoka muri Ghana ni we munyabugeni ukiri muto ku isi.”
Bongeraho bati: “yitabiriye imurikagurisha rye rya mbere ry’itsinda, ryitwa The Soundout Premium Exhibition mu nzu ndangamurage y’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Ghana, hamurikirwa ibihangano bye 10 byose byarerekanwe kandi biragurishwa muri byo icyenda byaragurishijwe.”
AceLiam yatangiye kwerekana ko ashishikajwe n’ibikorwa by’ubugeni kuva afite amezi atandatu y’amavuko , kuri ubu akaba afite ibishushanyo birenga 20 yashushanyije.
Ubuyobozi bwa Guinness World Records (GWR) bwavuze ko Ace-Liam akunda kumva irangi ku ntoki ze ashushanya , ku buryo afite ubushobozi bwo kuvanga amarangi neza binyuze mu gushushanya.
Nyina w’uyu mwana usanzwe na we ari umunyabugenzi Chantelle, yatangaje ko yavumbuye impano y’imwana we afite amezi atandatu y’amavuko.
Yagize ati: “igihe yigaga gukambakamba , nashyize hasi igice cy’urupapuro rwagenewe gushushanyaho (Canvas) ngishyiraho irangi bngo akomeze agihugiraho kuko nari mfite akazi nari ndimo gukora. Yakwirakwije irangi hirya no hino kuri canvas, maze icyo gihe akora igihangano cye cya mbere cyiswe the crawl.
Kuva icyo gihe, Ace-Liam yatangiye gusurwa cyane n’ibitangazamakuru byo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga , nyuma na madamu wa Perezida wa Repubulika ya Ghana aramusura.
Nyina w’uyu mwana akomeza asobanura ukuntu abantu batangiye gukunda gushushanya, no gukora ibishoboka ngo avumbure impano z’abana babo ndetse no kuzibungabunga kugira ngo zaguke.
Chantelle avuga ko umwana we agitangira kwiga kuvuga , yasabye gushushanya aho yahawe urupapuro rwabugenewe agashushanya, yarangiza nyuma akajya mu nzu ibikwamo ibikoresho agakuramo urundi rupapuro (Canvas) n’amacupa y’irangi agasaba nyina kumupfundurira ubundi agashushanya, yarangiza akabimubwira.
Ngo Ace Liam agira ubushobozi n’ubwitonzi, kuko igishushanyo cye akibika nyuma y’iminsi ibiri akagisubiraho akanoza neza amarangi , akabona kukirangiza.
Ibishushanyo by’uyu mwana ngo biba bishingiye ku matsiko no kwiga ibishya byose bishingira ku bintu biba bimwegereye.
Umubyeyi wa Ace Liam ashishikariza abandi babyeyi kujy bagenzura amarangamutima n’ibikorwa by’abana babo bakiri bato, kuko bishobora kubafasha kuvumbura impano zabo.
Ku bijyanye no kwagura impano ya Liam, Chantelle avuga ko bagiye kugerageza kongera anahugurwa n’amasomo yamufasha kurushaho kwagura impano ye.
Guinness World Records (GWR)ni igitabo gitanga ishusho y’isi yerekana amateka yuzuye ku bintu bitandukanye, bishimishije kandi bitangaje.