Nyuma yo gushakana n’umugore wawe ukunda cyane , hari uburyo ushobora kumushimisha cyane urugo rwanyu rugakomeze kuba rwiza.
Â
James na Jane ni abashakanye bakundana kandi ubu bamaranye imyaka 14 bafitanye abana 3. Aba bombi kugeza ubu babanye neza kandi barafashanya.
Â
Nyuma y’igihe babana nk’umugore n’umugabo, haje kuzamo ibibazo bitandukanye maze umwe muri bo agira ati:” Ntabwo tugisohokana nk’uko twabikoraga mbere.Ndatekereza ko abana twabyaranye aribo baduciyemo ibice batuma urukundo rwacu rutaba umugisha kuri ngo nabo batubere umugisha.
Â
Nukuri Twarakundanaga cyane kuburyo ari ntawatekerezaga guca inyuma mugenzi we ariko uko byaje kurangira nanjye sinzi uko byayenze kuko uko buri muntu yifuzaga mugenzi we byagiye bishira gake gake”.
Â
Uyu muryango wa James na Jane ntabwo ariwo wenyine ybayeho nabi no mu buryo bwo kudakundana nk’uko byagiye byigaragaza mu minsi ya none.
Â
Uwitwa Judith Babirye yagaragaje ko urukundo rugomba kuba rwiza ndetse asaba abashakanye kujya bakoresha utuntu duto kuko aritwo tuzahura urukundo.Ati:” Abashakanye bakwiriye kumenya ko utuntu duto aritwo dutuma urukundo rugenda neza.Utuntu duto dusobanuye byinshi kuburyo ibyo bakorerana bishobora gukomeza kuba byiza kandi bagashimishanya.
Â
Uburyo baganira hagati yabo nabyo ni byiza kandi byabafasha gukomeza gukundana no kubahana”.Uyu kandi yabasabye kujya bibuka gusana imbabazi kuko arizo zituma abashakanye babasha gukomeza gukundana.
Â
Ati:” Burya bakwiriye kujya bahamagarana cyane buri munsi bakamenya uko amakuru yabo kumenya amakuru yumwe muri bo uko iminsi igenda nuko ishira.Kumubwira ati:” Ndimo kugutekerezaho ,…”.
Â
Yabibukije kujya bagira ibihe byabo byo kwishimana byaba bito cyangwa byinshi , bakora agahe gato cyangwa kanini ariko bagakundana.Gukundana ni ibintu byiza ariko bigaragarira mu bikorwa bito bito.
Â
Src: Monitor.co.ug