Advertising

GOMA: M23 yateguye inama idasanzwe y’Abaturage bose

02/06/25 11:1 AM
1 min read

Umutwe wa M23 wateguye inama isanzwe mu Mujyi wa Goma yigaruriye. Ni inama itegerejwemo abayobozi b’uyu mutwe bose bakomeye ndetse ikereka abaturage abayobozi iherutse kwishyiraho.

Ni inama iraba kuri uyu wa Kane guhera saa 11:00 AM kugeza saa 13:00′ PM ku Kibuga cy’Umupira cya Unity ( Unity Stadium). Yateguwe mu buryo bwose kuko mu masaha ya mu gitondo abitwaje mikorofone bazengurutse uyu Mujyi bayitangaza.

Abatangazaga iyi nama bavuze ko ari amahirwe M23 ibonye yo kuganira n’abaturage bakabereka n’abayobozi bashya yashyizeho.

Bavuze ko kandi ibikorwa byose by’ubucuruzi biba bihagaze muri uyu Mujyi kuva Saa Tanu z’amanywa kugeza Saa Saba z’Amanywa. Ni inama ije nyuma yo gushyirwaho kwa Guverineri mushya wa Goma n’abandi bayobozi babiri banwungirije , Mayor n’abandi.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi biri kwerekeza kuri Stade de l’Unité iri mu zikomeye hariya

i Goma, mu nama bahuriramo n’ Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa n’abandi bayobozi b’uyu mutwe, mu gikorwa cyo kubereka abayobozi bashya baherutse gutorerwa kuyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bimwe mu bikubiye mu itangazo Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka yashyize kuri X ejo ku wa 05 Gashyantare 2025, bigaragaza ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Bahati azungirizwa na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko. Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, muri Iyi ntara.

https://umunsi.com/ntabwo-twavuga-ko-dushaka-amahoro-ngo-twirengize-ibiganiro-na-m23-umuyobozi-wa-cenco/

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop