Advertising

Gen Muhoozi Kainerugaba yakebuye Julius Malema wibasiye Perezida Kagame na Museveni

02/04/25 15:1 PM
1 min read

Umuhungu wa Yoweli Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yakebuye Julius Malema Umuyobozi w’Ishyaka rya EFF ( Economic Freedom Fighters ) , wibasiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni avuga ko bafite uruhare mu ntambara iri kubera ku Burasirazuba bwa Congo no mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bariyo.

Uyu muyobozi Julius Malema yatangaje ibi , mu gihe mu kiganiro Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa yagiranye na Perezida Paul Kagame yamubwiye ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bagera kuri 14 bapfuye bishwe na FARDC. Ikindi kandi ni uko Leta y’u Rwanda itahwemye kwerekana ko M23 ari Abanye-Kongo barwanira uburenganzira bwabo ko ibyo Leta ya Congo yitwaza ibitirira u Rwanda ari ibinyoma no kwihunza inshingano.

Anyuze kuri X Gen Muhoozi Kainerugaba wagarutse kuri X nyuma yo gutangaza ko abaye ayihagaritse, kuri uyu wa 04 Gashyantare, yabwiye Julius Malema ko atagomba gusebya ba Se na ba Se wabo ( Museni na Paul Kagame akunze kwita Se wa bo)”. Yagize ati:”Umuvandimwe wanjye Julius Malema akwiriye kurekeraho gusebya ba data na ba data bacu. Ibyo ni bibi kuri we kandi ntabwo bikenewe na gato”.

Yakomeje agira ati:”Ahubwo yari akwiriye kuza akavugana natwe. Cyrill Ramaphosa ni umugabo mwiza nta muntu ukwiriye kumusuzugura. Turamwubaha cyane atunze inka z’Abanyankore nta muntu ukwiriye kumutuka. Ariko kohereza Ingabo za Afurika y’Epfo muri DRC nti byari bikwiriye mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko abavandimwe bacu bo muri Afurika y’Epfo ntibajya batugisha inama mbere y’uko bakora ibintu byabo”.

Uyu Julius Malema yabwiwe ibi kuko mu mvugo ye yakoresheje yabaye nk’ushinja u Rwanda na Uganda kugira uruhare mu ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , agaragaza ko u Rwanda ari rwo ruri gutesha agaciro igisirikare cya Afurika y’Epfo, asaba ko bibaye ngombwa bataha bategura urugamba n’u Rwanda.

Yagize ati:”Hari ikibazo gikomeye. Nta bushobozi dufite niyo mpamvu ntari kuvuga ngo tugende duture. Ndikuvuga ngo tuveyo twongere twisuganye, twongere twitoze , hanyuma niba u Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibi ngibi turutere. Ntabwo tuzemera ko u Rwanda rudutegeka ntabwo tuzemera ko Kagame avugisha Cyrill Ramaphosa nk’uko yamuvugishije. Turabizi ni umunyantege nke ariko yabaye Perezida w’Igihugu cyacu”.

Kugeza ubu aho ibirindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo biri hayoborwa na M23 akaba ariyo basaba buri kimwe cyose bashaka gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop