Advertising

G.S Officiel de Butari yahize izindi mu marushanwa yo gukoresha Robo na Al

03/02/25 21:1 PM
3 mins read

Amarushanwa ku ikoreshwa rya Robo n’ubwenge buhangano yabaye Kuri uyu wa 02 Werurwe 2025 mu nyubako ya Intare Arena iherereye mu karere ka Gasabo yitabirwa n’abanyeshuri bagera kuri 250 baturutse mu bigo by’amashuri 25 bitandukanye byaturutse hirya no hino mu Gihugu no hanze yacyo  aho  Groupe Scolaire Officiel de Butare ariyo yegukanye umwanya wa Mbere ku rwego rw’Igihugu ikaba izasohokera Igihugu mu irushanwa ry’Urwego rw’Isi muri Amerika.

Bimwe mu bindi bigo byahembwe muri aya marushanwa harimo ; Filippo Smaldone Nyamirambo batsindiye igihembo cya best robot designer

Best innovation Project ku mwanya wa Gatatu ni Agahozo shalom.

Ku mwanya wa kabiri ni Educational institute for Blind Kibeho mu gihe ku mwanya wa Mbere haje G.s St Phillipe Neri.

Icyiciro cy’ubwenge buhangano(Artificial Intelligence)

3.Lycee de Kigali

2.Gs Kayonza

1.Ecole de science Byimana,International level

1.Queens College

Cyari icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence).

Bimwe mu bigo byari bihatanye harimo Aspade Ngororero, Maranyungo Girls school,Hope Heaven,Christian School ,Gs Rugando TSS,College Gisenyi Inyemeramihigo,St,Filippo Smaldone Nyamirambo ,Lycee de Kigali,College St Andre ,Lycee de Zaza , Gashora Girls Academy, FGC Okigwe (Nigeria), FSTC Usi-Ekiti , Queen College(Nigeria), Gs St Vicent Muhoza ,Lego Crew ,Gs Stella Matutina,Es Cyabingo,Gs NDA Rwaza,Educational institute for Blind Kibeho,Gs Officiel Butare,Gs St Phillipe Neri,Pt seminaire Virgo Fidelis Karubanda,College du Christ Roi,Gs Nemba,Nyagatare SS,College Adec Ruhanga,Agahozo Shallom.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri rushanwa bagaragaza ko aya marushanwa abaha amahirwe akomeye mu kwerekana ubuhanga bwabo binyuze mu masomo baba bagenda bahabwa bikababafasha gutera imbere mu mitekerereze ndetse no kubahuza n’abandi bahanga mu gukoresha Robo n’ubwenge buhangano bigatuma bagira ibyo biyungura batibagiwe n’ishema bibaheshwa iyo bageze ku rwego bahagararira igihugu ndetse ko bagiye gukomeza umurego ku buryo hari igihe bazatwara igihembo ku rwego rw’isi.

Ibi kandi bituma abakiri bato bigirira icyizere bakumva ko bafite ubushobozi bwo gutuma hari ibishobora kuba. No kumenya kubana n’abandi ndetse no gukurura amakuru y’abantu bo mu bihugu bitandukanye.

Abanyeshuri barasaba kongererwa aba batoza mu masomo y’ikoreshwa rya Robo n’ubwenge buhangano ,kongererwa ibikoresho byifashishwamo nk’uko bivugwa n’umwe mu banyeshuri bitabiriye iri rushanwa witwa Ineza Cythia wiga ku ishuri rya Maranyundo Girls School.

Aba banyeshuri kandi bakoze bakoze icyitwa Baza kiyobora abantu mu ikoreshwa ry’umuhanda cyane ku batabasha kubona amatara ku buryo amatara ubwo yaka itara runaka ryaka umugenzi akagira ijwi yumva rijyanye n’ibara ry’itara.

Ndetse bifuza ko ikintu bumva cyashyirwamo ingufu ari ugushyira abana bakiri bato muri ibi kuko nabo barashoboye.

U Rwanda rugomba kugaragaza ko ibi bintu bitari iby’abakuze gusa, gahunda y’amasomo ajyanye na robot yakomeza kugezwa mu mashuri menshi ashoboka.

Minisitiri w’uburezi bwana Joseph Nsengimana yavuze ko aya marushanywa akenshi afasha abana mu kwagura imyigire yabo yagize ati:”Ubundi ibi biteganyijwe ko abana bashyira mu bikorwa ibyo bize ntago ari ukugirango batangiye company ahubwo ni ibibafasha mu myigire yabo”

Amarushunwa y’abanyeshuri yo ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye no gukoresha Robo (Robotics) ndetse n’Ubwenge buhangano (Artificial Intellligence), ni igikorwa gihuriza hamwe amakipe y’abanyeshuri baba baratsinze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abanyeshuri bo mu bindi bihugu.

Muri iki kinyejana cya 21 ikoranabuhanga ni kimwe mu biri gushingirwaho n’ibihugu kugira ngo bigere ku iterambere byifuza, haba mu burezi, ubuvuzi, ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye.

Ryarenze gukora imodoka ivuna amaguru abantu hagendwaga amasaha abiri hakagendwa iminota micye, rigera ku gukora imashini zikoresha ku buryo uretse kwihutisha imirimo umuntu atagomba kuvunika mu buryo bw’umubiri.

Iyi ni yo mpamvu Ibihugu byinshi byashoye imari mu kwigisha abakiri bato amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rya za robots kugira ngo ubwo bumenyi bwimakazwe kuva ku bakiri bato kugera ku bakuze.

Bigaragara ko abana kuva ku cyiciro cy’incuke bashobora kwiga ndetse bakamenya iby’ibanze kuri porogaramu za mudasobwa na ‘robots.’

Iyo ‘robots’ zikoreshejwe mu myigishirize ngo byoroha kwigisha amasomo yose ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) kuko abana babyiga bishimye kandi bigatanga umusaruro ushimishije.

Mu 2016 ni bwo u Rwanda rwari rufite igitekerezo cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, igitekerezo cyaje ubwo muri Gicurasi uwo mwaka i Kigali hari hateraniye Inama ya World Economic Forum yabereye i Kigali.

Ni icyemezo cyagombaga gufatwa kugira ngo imirimo na serivisi byose haba mu ngendo, kwivuza, kwiga, ubukerarugendo, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi zitangwa mu gihugu ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

U Rwanda rwarakomeje rutera intambwe mu mishinga itandukanye ibarizwa muri urwo rwego ku buryo rwamaze kwemeza ujyanye no kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano.

Ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) bwifashishwa mu mirimo itandukanye cyane ku buryo abahanga bavuga ko mu 2035 mudasobwa zizaba zifite ubwenge nk’ubw’umuntu ndetse zikabasha gutekereza, kwiga no guteganya iby’ahazaza hatabayeho kujijiganya. Bikorwa n’imashini akenshi ziba zikoresha.

Ibyo byumvikana neza ko kugira ngo ubwo bwenge buremano bukore hari amasomo ubukoresha agomba kuba afite, aho urwego rw’uburezi rukomeje imirimo kugira ngo rutange abababizobereyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop