Advertising

FPR Inkotanyi yagabiye wa mugore wabyaye avuye kwamamaza Paul Kagame

26/06/2024 19:20

Umubyeyi witwa Kamugisha Marie Gorethi wo mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Nyamabuye , mu Mudugudu wa Kavumu yasuwe n’Abanyamurwango ba FPR Inkotanyi muri ako Karere bamuha igikoma  ndetse bamuha n’inka izakamirwa uwo mwana ngo akure neza.

Uwo mwana wabyaye umwana w’umuhungu agahita amwita Ian Kagame Mugwaneza  yabyaye avuye kwamamaza Perezida Paul Kagame mu ntangiriro z’iki Cyumweru.Kamugisha Marie Gorethi avuga ko ari ibyishimo kuri we kuko nyuma yo kujya kunda avuye kwamamaza Perezida Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi  yitaweho n’abaganga kugeza abyaye.

Kuri ubu yagenewe igikoma n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi , ahamya ko ari umugisha azagenderaho ubuzima bwe bwose.

Ati:”Ni ibyishimo kuri njye no ku mwana wanjye na byaye  kuko mbonye umugisha uturuka kuri Paul  Kagame , nagiye kwamamaza mu rugo iwacu babanje kumbuza kujyayo. Icyiyongera kuri uwo mugisha gikomeye bikaba ari ibyishimo natewe no kubona Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi buza kunsura bukampa igikoma”.

Ahamya ko umugisha akuye kuri Perezida Paul Kagame azawugenderaho ubuzima bwe bwose ndetse kikaba ari igihango agiranye na FPR Ikotanyi yari asanzwe akunda cyane.

Ati:”Ubu umugisha nabonye ugerwaho na bake ku buryo nzawugenderaho mu buzima bwanjye ndetse ki kaba ari igihango ngiranye na FPR Inkotanyi ariko cyane cyane Nyakubahwa Paul Kagame watumye uyu mugisha ungeraho”.

Uyu mubyeyi yahise yita umwana we w’imfura Ian Kagame , amazina ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umuhungu we IAN.

Kayitare Jacqueline Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga ,yashimiye uyu mubyeyi ku bwo gukunda umuryango wa FPR Inkotanyi akaba yaraje kwamamaza Umukandida Paul Kagame wamugabiye.

Yagize ati:”Nibyo nashimira Kamugisha ubutwari yagize no gukunda cyane Umukandida Paul Kagame kuko n’ubwo yari afite intege nke nk’umubyeyi utwite yarihanganye arahagera ndetse abasha no kubona umukandida we  akunda nk’uko abivuga ndetse akaba ari nabwo yibaruka umwana w’imfura ku myaka 21.Natwe nk’Umuryango wa FPR Inkotanyi  twishimiye iyi nkuru nziza tumuzanira igikoma cy’ababyeyi”.

Usibye guhabwa igikoma cy’ababyeyi, Umuryango wa Kamugisha Marie Gorethi wagabiwe inka yo gukamirwa Ian Kagame Mwizerwa.

 

Previous Story

Kirehe: Green Paty yabijeje gukuraho igifungo cy’agateganyo y’iminsi 30

Next Story

Jayz na Beyoncé baryohewe n’ubuzima

Latest from Amatora 2024

Go toTop