Chris Oyakhilome wamamaye mu ivugabutumwa, yasabye abagabo gufata abagore babo nk’abakobwa babo b’imfura aho kubafata nk’inshuti zisanzwe cyangwa abo basangira igitanda gusa.
Pasiteri Chris Oyakhilome ukunze gukora ibibwirizwa bigaca ku ma televiziyo atandukanye, yagarutse kuri ubwo butumwa nk’uko byumvikanye mu mashusho ye ari ku bwiriza itorero.
Uwo mu Pasiteri usanzwe ari Umuyobozi wa ‘LoveWorld Incorporated’, yanasabye abagabo kujya babona abagore babo nk’abana babo b’abakobwa.
Yavuze ko mu gihe umugabo abona umugore we nk’inshuti ye isanzwe, hari ubwo ashobora kumurakarira uko yiboneye mu gihe akoze ibyo atari amwitezeho.
Yongeye ko mu gihe umugabo afashe umugore nk’umukobwa we, aba amubona nk’impano idasanzwe ku buryo adashobora no ku mubwira nabi.
Yagize ati:”Fata umugore wawe nk’umukobwa wawe w’imfura, kurenza uko wamufata nk’inshuti. Numufata nk’inshuti rimwe na rimwe, uzajya utenguhwa n’ibikorwa bye urakare, ariko n’uramuka umufashe nk’umukobwa wawe , uzahora wishimira ibyo akora nk’umugisha wawe”.