Etincelles FC yurije Rayon Sports umusozi wa Rubavu 

04/04/2024 17:54

Etincelles FC yurije Rayon Sports umusozi wa Rubavu

Shampiyona ya hano mu Rwanda yari yakomeje hakinwa
Umukino w’Umunsi wa 26. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Rayon Sports na Etincelles FC, Iyikipe yo mukarere ka Rubavu yari mu myanya ya nyuma, aho yari kuwa 13 n’amanota 26 mu gihe Reyon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 48.

Umukino w’aya makipe yombi byari beteganyijwe ko utangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye. Igice cya mbere wabonaga Rayon Sports ikina ariko nta mahirwe afatika ibona imbere y’izamu , mu gihe Bendeka wa Etincelles yahushije amahirwe agera 2. Iminota 45 y’igicye cya mbere yarangiya amakipe yombi anganya ubusa kubusa.

Byaje kuba agatereranzamba kanyina wa Nzamba , mu gice cya kabiri, ikipe ya
Rayon Sports igorwa bikomeye n’intagiriro z’igice cya kabiri aho Etincelles FC yayitsinze ibitego 3. Byagiyemo byisukiranya kuko
Ku munota wa 52, Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere, ku munota wa 55 yongeramo icya kabiri ni mu gihe ku munota wa 58 Jordan Nzau Dimbumba yashyizemo icya 3.

Ikipe ya Rayon Sports yagerageje kwishyura , Umugande Charles Baale ayitsindira impozamarira ku munota wa 85. Umukino urangira ari 3-1 ikipe yo Mubugoyi Etincelles FC ikaba yamaze y’i Rubavu ku mwanya wa 12 ivuye ku wa 14, ifite amanota 29 inganya na Gasogi na Gorilla FC ziyikurikiye, Marines FC ifite 28, Sunrise FC 26, Bugesera FC 24, Etoile del’Est ikagira 22.

Umunsi wa 26 uzasozwa ejo, Marines izakira Bugesera FC, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane wapfuye, ugashirwa kuya 15/04/2024.

Indi mikino yabaye uyu munsi nuko ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze Muhazi United 3-0. Iyabaye ejo hashize Musanze FC yatsinze Gasogi United 2-1, Sunrise itsindwa na Kiyovu Sports 4-0. Kuwa Kabiri, Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est 1-0, Police FC itsinda Amagaju 2-0.

Urutonde rwa shampiona ruyobowe na APRFC n’Amanota 59 (fite n’ikirarane cya AS Kigali), Rayon Sports 48, ku mwanya wa gatatu ni Musanze FC n’Amanota 47, mu gihe amakipe arwana no kutamanuka n’ikipe ya Marines FC irikumwanya wa 13 n’Amanota 28 ( ifite Ikirarane) Sunrise ku mwanya 14 n’Amanota 26 , Bugesera ku mwanya wa 15 n’Amanota 24 mu gihe ikipe iherekeza izindi ari Etoile n’Amanota 22.

1 Comment

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Manizabayo wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare yapfuye azize impanuka

Next Story

Vestine yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko – AMAFOTO

Latest from Imikino

Go toTop