kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024 nibwo Manizabayo Etienne wakiniraga ikipe ya Benediction yapfuye azize impanuka nyuma yo kugongwa n’imodoka ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, barimo n’abakuru, bari mu myitozo.
Impanuka yabereye i Musanze ahazwi nko mu Byangabo.Ni impanuka ya Coaster ya bagonze ubwo bari mu myitozo. Iyi mpanuka yahise igwamo Manizabayo Etienne.Umuyobozi wa Benediction Club, Munyankindi Benoît, aganira n’abimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda harimo Igihe, yavuze ko bari abakinnyi benshi barimo n’abakuru bo mu makipe atandukanye nka Java-Invotec na Karongi Cycling Team, imodoka irabagonga.
Umukinnyi wa Benediction y’Abato , Manizabayo Étienne w’imyaka 17, yahise apfa mu gihe abandi batanu bajyanywe mu Bitaro bikuru by’Akarere ka Musanze.
Munyankindi yagize ati “Twari tugiye kugera mu Gataraga, Imodoka yagonze abakinnyi benshi, kuko abagera kuri batandatu cyangwa barindwi. Ubu bari mu Bitaro , Umunsi.Com twandika iyi nkuru mu bitaro harimo batanu.
Imodoka yo mu bwoko bwa coaster niyo yabinjiranye irabagonga. Yakomeje avugako atari abakinnyi be gusa ahubwo harimo naba, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze. “Muri rusange twari amakipe menshi atandukanye”.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryihanganishije umuryango we, ikipe ya Benediction club yakiniraga ndetse n’umuryango w’abakinnyi b’umukino w’amagare muri rusange.
Imana imuhe iruhuko ridashira.