Vestine yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko – AMAFOTO

04/04/2024 21:02

Vestine yatunguwe n’inshuti n’ababandiwe yifurizwa isabukuru nziza mu buryo budasanzwe.

Vestine wo mu itsinda ry’abakobwa babiri bavukana Vestine na Dorcas, abifashijwemo na M Irene , yakorwe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko aherutse kugira tariki 02 Mata 2024.Ubwo  yagiraga isabukuru nziza y’amavuko Irene Mulindahabi ureberera inyungu aba bakobwa yaranditse ati:”Mumfashe tumwifurize isabukuru nziza y’imyaka. Vestine Imana iguhe umugisha mukobwa wanjye“.

Uyu mukobwa kandi yifurijwe isabukuru nziza n’abandi batandukanye barimo na Lyvine Rwanda, we wanagaragaje ko agorwa cyane no kumenya aba bakobwa [Kubatandukanya].Ati:”Isabukuru nziza vestine na Dorcas we, impamvu nuko ntazi ngo uyu nowe Dorcas cg vestine gs niba Uzi uyu andika izina rye umwifurize isabukuru nziza”.

Uyu munsi tariki 04 Mata 2024, nibwo yakorewe ibirori mu buryo buziguye aho, byitabiriwe n’abantu batandukanye nk’uko twabiberetse mu mafoto.Irene Mulinda habi yagize ati:”MIE turimo kwifatanya n’umwe mu bakobwa bacu kwizihiza ibirori bye.Ukomeze ukurire muri Yesu”.

Vestine na Dorcas ni abakobwa bo mu Karere ka Musanze.Aba bakobwa batangiye umuziki baririmbira iwabo mu rugo, muri Salon, MIE ababonye bamugiriraho umugisha kubigaragarira abantu abafasha kumenyekana kugeza, niwe ubafasha mu ndirimbo n’ibindi.

N’ubwo bimeze bityo, amakuru avuga ko Irene Mulindahabi atajya yemera guha aba bana abanyamakuru ngo baba bakoreshe ibiganiro kabone nubwo baba basohoye indirimbo, ngo uretse we ubwe.Ubwo yari mu Burundi, mu gitaramo bakorereyo, umwe mu banyamakuru baho uzwi, anyuze k’umuyoboro we wa YouTube, yavuze ko Irene yabasabye amafaranga kugira ngo babakoreshe.Ibi bigaragaza uburyo abakunda akanabarinda na cyane ko abafana nka bashiki be nk’uko kenshi abyandika.

REBA UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:

Vestine na Dorcas

M. IRENE

1 Comment

  1. Cyaze udushya twanyu nutwaburimunsi pe abarole modern bange ndabakunda😍 cne kdi nukuri muri beza cne pe burimwe udafite ishyari yakifuza kubashyigikira kbc I love u💞💞💞 bakobwa bacu muduha ibyo dukeneye kdi uzakate nyinshi 🎂🎂🎂nindi ntera wateye

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Etincelles FC yurije Rayon Sports umusozi wa Rubavu 

Next Story

Umushinga wa Filime ya Tiwa Savage wageze ku musozo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop