Mu busanzwe Hari abantu bakunda tattoo bumva kuzishyiraho bo bibashimisha ndetse bigatuma bagaragara neza. Ibyo ntibikuyeho ko hari abandi babyanga ndetse cyane.
Abo babyanga rero baba bumva ko kuba inshuti n’umuntu ufite tattoo Ari ikibazo ndetse bumva ko umuntu wese ufite tattoo aba Ari ikirara ndetse ngo aba anakoresha ibiyobyabwenge byinshi.
Nkuko byanyujijwe ku rukuta rwa Twitter kuri konti yuwitwa Man’s not Barry Roux yashyize hanze ifoto y’umukobwa wari wicaye ahantu ubona ko Ari mu kabari arangije yandikaho ati” wakemera kurongora umugore wuzuye tattoo umubiri wose!??
Akimara gushyira hanze ifoto abantu Bose bamukurikira bihutiye gushyiraho ibitecyerezo byabo nkuko yari yanditse asa Nubaza ikibazo.
Uwitwa Sheila Tonga yanditse ati ” kubera iki se utamugira umugore!! Wareba Umutima aho kureba umubiri we!!
Undi witwa nkotozo yagize ati ” sinamugira umugore kuko ngo burya uko usa kumubiri ninako Kenshi uba usa kumutima.”
Undi nawe yagize ati ” waba ugiye gushaka umugore ntago waba ugiye gushaka tattoo.”
None se wowe kugiti cyawe wumva umugore umeze nkuyu wamwemera akakubera mama w’abana bawe!??
Cyane ko hari abantu bagira imico itandukanye aho kwishyiraho tattoo Ari kirazira, ibaze rero kuzana umugore ufite tattoo Kandi mu muco wanyu bitemewe!!!!!
Source: za.studio.opera.com