Ese ni iyihe mpamvu yatumye Umunyana Shanitah adahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa nyuma yo kwambikwa ikamba bigatuma abita ba Bihemu ?

18/10/2023 10:06

Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa muri 2021 akemererwa imodoka , byageze muri 2022 amaso yaraheze mu Kirere nk’uko Umuseke wabyanditse mu Ukwakira , 10 , 2022 mu nkuru yanditswe na Ange Hatangimana.Uyu mukobwa yariye akara abandi bakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza.

 

 

Umunyana Shanitah abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze nka X yahoze yitwa Twitter muri icyo gihe, Miss Shanita Umunyana yahanuye abakobwa bagenzi be ababwira ko badakwiriye ababwira ko badakwiriye kwiringira ibitangaza ababashuka bitwaje amarushanwa y’ubwiza kuko benshi bagamije inyungu zabo bwite.

 

 

Yagize ati:”Bakundwa bakobwa , reka ntihakagire umuntu utubeshya avuga ko ashaka guteza imbere umukobwa , kumushakira amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza bifitiye intego zo kwiteza imbere ubwabo, inyungu zabo bwite n’ibindi”.

 

 

Miss Umunyana Shanitah, yavuze ibi nyuma y’iminsi hari urunturuntu kubera ko atari arahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Afurika 2021. Uyu mukobwa wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza niwe wambwitswe ikamba ku wa 25 Ukuboza 2021 ahigitse abandi bakobwa 16 bari baturutse mu bihugu birimo ; Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya , Ethiopie, n’ahandi.

 

 

Imodoka uyu mukobwa yegukanye ntahabwe nk’uko inkuru dukesha umuseke.com yanditswe muri uyu mwaka wa 2021 ibivuga yari Nissan Xtrail2021 ifite agaciro k’ibihumbi  $44.Miss Mutesi Jolly niwe wari umuyobozi wungirije wa Miss East Africa , icyo gihe yari yavuze ko imodoka bari baguze , basanze iri muzitemewe ku isoko ry’u Rwanda bityo ko bazayigurisha agahabwa amafaranga avuyemo.

 

 

Uretse kuba Shanitah yaregukanye ikamba rya Miss East Africa , izina Miss yari arisanganywe kuko yabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 ndetse mu 2019 yegukana ikamba rya Miss Supranational.

 

 

Inkuru yanditswe na Inyarwanda.com, muri Gicurasi tariki  06 , 2022, yandikwa na Iyamuremye Janvier, yagira iti:”Amezi atanu arashize Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa atarahabwa imodoka yatsindiye, habuze iki”.

 

 

Ubwo Miss Mutesi Jolly , yaganiraga na Inyarwanda nk’uko Iyamuremye Janvier yabyanditse, yavuze ko ngo amezi atanu ashize imodoka itarabona umuguzi arinayo mpamvu uyu mukobwa yari atarahabwa imodoka ye. Miss Mutesi Jolly yagize ati:”Turacyategereje ugura [ Umuguzi ],iracyari muri Tanzania , itwarirwa mu ruhande rw’iburyo.Ntabwo yaza hano mu Rwanda”.

 

Hari gahunda y’uko iyi modoka izagurishwa , hayuma amafaranga avuyemo ahabwe Miss Umunyana Shanitah agure imodoka ashaka.Umushinga wa Miss Umunyana kwari uguteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa , ariko akibanda ku ikoranabuhanga.

 

Advertising

Previous Story

Ese ubu tugiye kujya tugarikirwa imbere y’Imbaga ingana gutya koko ? Amarira n’agahinda ku bakunzi b’Amavubi Kubera ubwiza bwa Stade Amahoro !

Next Story

Dore amagambo y’ubwenge yavuzwe na Miss Mutesi Jolly

Latest from Imyidagaduro

Go toTop