Dore amagambo y’ubwenge yavuzwe na Miss Mutesi Jolly

18/10/2023 10:28

Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda ndetse akaba yararyambitswe muri 2016. Ni umwe muri ba Nyampinga u Rwanda rwagize bafite ubutwari ndetse utatinya kuvuga ko ariwe wa mbere wagaragaje ubwitange no guharanira uburenganzira bwa muntu mu mivigire ndetse no mu mikorere.

 

 

 

Ku giti cye yivugira ko abantu bamuzi neza mbese inshuti ze za hafi zikunda kumwumva avuga ngo “Njye Jolly mwene Serwiri” mbese akunda kwirahira mu izina rya se umubyara. Uyu mukobwa kandi avuga ko papa we umubyara yapfuye ubwo uyu mukobwa yari afite amezi 6 y’amavuko gusa, birumvikana ko uyu mukobwa yarezwe na nyina umubyara gusa.

 

 

 

Uyu mukobwa yivugira ko bimwe mu bintu byamubabaje ni ukutamenya ngo aganire na se umubyara. Gusa ngo iyo aganira na nyina umubyara ndetse n’inshuti zari iza papa we cyangwa umuryango, abwirwa ko se umubyara yari intwari cyane umugabo wagiraga amahame mazima agendereho, umugabo wari ufite Umutima ukomeye, ndetse nyina amubwira ko iyo amureba amubonamo se umubyara mbese agenda nka Se.

 

 

 

Nk’umwana wabyawe n’uwo mugabo wari umugabo [Intwari ] ugira amahame mazima ndetse n’indangagaciro nzima, uyu mukobwa Mutesi Jolly nawe yakuze uko mbese aharanira ko ibigwi bya se umubyara bidakwiye kugenda gutyo gusa, aharanira gukora byinshi kugira ngo abato kuriwe bazakomeze bamwigiraho byinshi.

 

 

Mu magambo ye y’ubwenge, Mutesi Jolly yagiriye inama abana bakiri bato ko “Nubona amahirwe mu buzima uzayabyaze umusaruro”, aho yavugaga cyane abana bavuka mu muryango yifashije hahandi umwana avuka byose biteguye. Yavuze ko mu gihe uvuka mu muryango uguha amahirwe yo kuba ikintu runaka “haranira kudapfusha ayo mahirwe ubusa kuko si buri wese uyafite”.

 

 

Akomeza avuga ko “Mu gihe ubonye amahirwe yo kubona akazi runaka, ihutire kugakora kandi neza cyane ko muri iki gihugu hari abifuza ako kazi ariko bakaba batarakabonye nk’uko wowe ukabonye”. Anongeraho kandi ko “Mu gihe ugize amahirwe yo kubona inshuti zingira kamaro runaka, ba inshuti nziza kuko akenshi inshuti ufite mu buzima nizo zikuzanira amahirwe mu buzima bwawe.Mu gihe kandi ubonye umuntu ugukunda nyabyo kunda uwo muntu kuko ni gacye uzabona umuntu ugukunda akagukundira uwo uriwe nicyo uri cyo”.

 

 

 

Uyu mukobwa kandi ni kenshi yumvikanye agira inama igitsina gore cyane cyane abakobwa. Avuga ko “Umukobwa cyangwa umugore akwiye kwigira mbese akaba we ubwe nta muntu umujyanye mu nzira adashaka”. Ijambo kwigira ni amamwe mu magambo uyu mukobwa yakunze kugarukaho cyane ariko akabisanisha ku mukobwa. Si ngombwa ko umukobwa ariwe ukwiye kwigira nawe muhungu birashoboka.

 

 

Mutesi Jolly kandi rimwe mu biganiro yagiranye na The Choice yumvikanye agira inama abakobwa kutihutira gushakwa, kuri we avuga ko gushaka umugabo no kutabikora ari bimwe ariko ngo bikaba byiza kutihutira gushaka. Avuga ko umukobwa adakwiye gushyirwaho igitutu ngo ashake umugabo cyane ko muri abo bamushyiraho igitutu nta numwe umufasha kurwubaka, rero ngo ikiza ni ukubigendamo gacye gashoboka byaba na ngombwa ukabireka cyane ko nta tegeko rihana umukobwa wanze gushaka.

 

 

 

Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa dufite bafata imyanzuro ndetse agahagarara ku myanzuro ye. Agaragara kenshi aharanira uburenganzira bw’umukobwa mu buryo bwose.Mutesi Jolly mu biganiro byose atanze , aganisha ku gukunda igihugu ndetse agasaba n’abandi bantu bamukurikira kumbuga nkoranyambaga ku gikunda.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Advertising

Previous Story

Ese ni iyihe mpamvu yatumye Umunyana Shanitah adahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa nyuma yo kwambikwa ikamba bigatuma abita ba Bihemu ?

Next Story

Hazaca uwambaye ! The Ben na Bruce Melody bagiye guhurira kurubyiniro rumwe muri Trace Awards

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop