Ese ubu tugiye kujya tugarikirwa imbere y’Imbaga ingana gutya koko ? Amarira n’agahinda ku bakunzi b’Amavubi Kubera ubwiza bwa Stade Amahoro !

18/10/2023 09:00

Imyaka irihiritse harabuze umuti wagarura ibyishimo  mu mitima y’abakunzi  b’ikipe y’igihugu Amavubi, nyamara ibikorwa remezo byo birubakwa ubutitsa, n’ubwo  abagenerwa bikorwa bo agahinda kenda kuzabaturitsa imitima kubera ikipe idatsinda.

 

 

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

 

 

Kurukuta rwa Instagram rw’umunyamakuru ukorera Radio B&BFm  Umwezi @Karugenge_radu ,ubwo yashyiragaho aho imirimo yo kuvugurura iyi stade igeze , yabiherekeresheje amagabo agira ati:

 

“Aha amavubi agomba kujya ahagarikira ibihugu ivumbi rigatumuka”.

 

Iyi nyandiko yahise isa nikora mu gisebe abakunzi b’Amavubi kuko hari umwe witwa @ezra_144  wamushubizanije ikiniga asa n’ubaza abashinzwe ikipe y’igihugu, niba bazatahira Stade nziza ariko bigakomeza kuba agahinda mu banyarwanda.

 

 

Ezra yagize Ati: “Ubu koko tugiye kujya tugarikirwa imbere y’imbaga ingana gutya koko?”

 

 

Iyi mvugo n’ubwo igizwe n’amagambo macye ariko uyisesengu ye irimo byinshi. Aha wakwibaza ikizakorwa ngo ubwiza bwa Stade Leta yubakiye Abanyarwanda izajye ijyana n’ubushobozi bwo mu kibuga,maze ibyishimo byabaye nk’agaterereranzamba ka nyina wa Nzamba gatahe mu mitima y’abakunzi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

 

Si kenshi ikipe y’igihugu iha ibyishimo Abanyarwanda bivuye kunsinzi kuko ibiheruka byabonetse muri Covid-19 aho u Rwanda rwari rwatsinze Togo, rugakatisha itike ijya muri 1/4.

 

 

Aha hari mu marushanywa y’amakipe y’ibihugu ariko ku bakinnyi bakina imbere mu Gihugu, iri rushanywa ryabere muri Cameroni.Hakorwa iki ngo Stade amahoro abanyarwanda bazayiganurane ibyishimo?

 

 

Umwanditsi:Shalomi_wanyu

Advertising

Previous Story

YAGO yashyizwe mu bahanzi bashya bahatanira ibihembo bya Isango na Muzika

Next Story

Ese ni iyihe mpamvu yatumye Umunyana Shanitah adahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa nyuma yo kwambikwa ikamba bigatuma abita ba Bihemu ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop