Inkuru za Then mu gihugu cy’u Burundi zabaye agatereranzamba , bamwe baravuga abandi bararekera.Ibinyamakuru byaranditse , bimwe bitumayo abantu , ibindi bifata iyakure amaboko araruha,mu by’ukuri ntawavuga ko The Ben atakoze ibyo yagombaga gukora ariko se ikibazo ni nti:” Iyibwa rya Telefone ye ryagenze ute ?, Ese amarira yagaragaje yo iki cyari kiyihishe inyuma.
Ikinyamakuru Inyarwanda mu nkuru yanditswe na Peacemaker, kijya guterura cyagize ati:” Ururimi rutwara inkuru mbarirano ruyisohoza vuba cyane kandi ari ibinyoma.Ntugapfe kwemera inkuru mbarirano.Ntiribara umukuru nk’umuto waribonye”.Ugenereje neza , aya amagambo ni ukuvuga ko ibyo Abanyarwanda byose basomyi cyangwa babwiwe kuri The Ben i Burundi nk’uko iyi nkuru itangira ibivuga ari ibihuha , umwanditsi agashyigikira ibye nk’aho ariko kuri ahagazeho kabone ngo n’ubwo ukuri kwe akuzanye nyuma yarakererewe [Inyurabwenge].
Kuva mu itangiriro ry’Igitaramo twagiye tubagezaho inkuru z’uko amakuru yagendaga atangazwa ndetse iki gitaramo , cyateguwe ku buryo bwiza ndetse na gahunda yo kucyamamaza yateguwe neza, bikiyongeraho ko umuhanzi mukuru mu gitaramo nawe yari mukuru no mu mateka ye,byanatumye igitaramo cyorohera abagombaga gukora ‘Promotion’ yacyo na cyane ko haba Radiyo , Televiziyo n’abandi banyamakuru abakuru n’abato bo mu Rwanda no mu Burundi bose barimo bashaka kumenya amakuru kandi benshi bakayageraho bitagombeye umuyobora.
Abakora itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi , ntawashidikanya ko bari hejuru cyane mu bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga [Facebook], mu gutangaza amakuru byihuse ugereranyije n’abanyarwanda , ibi byanigaragaje muri iki gitaramo , aho ibinyamakuru bimwe byarangizaga kwandika abanyarwanda bamaze kumenya uko byifashe.
Iki gitaramo cya The Ben cyarateguwe haba kubakoresha imbuga nkoranyambaga , haba ku binyamakuru byandika televiziyo na Radiyo.Ubwo The Ben yari mu gihugu cy’u Burundi, yagiye kuri Radiyo zitandukanye ari kumwe n’abahanzi barimo Sat B ndetse na Big Fizzo utararirimbye, bagaruka kubyo bari bahishiye abafana babo muri icyo gihe.Abanyamakuru barimo Landry Promoter n’abandi bakorera mu Burundi, bakoresheje cyane urubuga rwa Facebook mu gutanga amakuru vuba kuburyo no mu Rwanda ntawavuga ko atigeze amenya uko byifashe.
ICYO TWAVUGA KU MARIRA YA THE BEN
Uyu muhanzi , amaze imyaka myinshi muri muzika Nyarwanda, The Ben ni umwe mu bahanzi bafashije Tom Close nk’uko nawe yabyivugiye, akajya amushyira amwe mu majwi mu ndirimbo Tom ariwe mukuru kuri The Ben kuko yigaga muri Kaminuza nyamara The ari mu mashuri yisumbuye.The Ben , ni umwe mu bahanzi bakunda kugaragaza amarangamutima yabo cyane , ahantu hose iyo ahuye n’umufana cyangwa undi muntu akamwereka urukundo atitaye kukuba ari kuri Camera, The Ben ararira cyangwa akagaragaza ko yicishije bugufi.
Ubwo The Ben yabwirwaga ku muhanzi Fabien [Nyakwigendera], umugabo wari ufite ubumuga wamweretse ko amukunda , ntagushidikanya , The yakoranye nawe indirimbo ibi bigaragaza ko The Ben afite umutima woroshye.Ubwo twagiranaga ikiganiro na Lambert, umushoramari muri muzika yahamije ko uburyo The Ben yavuze ko afata Big Fizzo nk’umuntu yigiraho muri muzika, akavuga uburyo ari umufana wa Sat B na Lino G uri kuzamuka ubu , byose bimugaragaza nk’umunyamutima uciye bugufi ndetse ukunda amahoro.
Inyarwanda [Muri iyi nkuru ya Peacemaker], yemeza ko mu kiganiro The Ben yagiranye nayo bitari ibyo mu itangazamakuru ngo yavuze ko ‘Atajya abasha gusubizayo amarira ndetse ko amarangamutima ye aba hafi cyane’.Ibi nabyo byagombaga gutuma The Ben asuka amarira nk’umuhanzi w’indirimbo zifasha bamwe gutereta ndetse wari uhagaze imbere y’imbaga y’abantu yari amaze iminsi akumbuye.Uretse ubu , ubusanzwe ikintu cyose gisa n’igitunguye The Ben cyaba cyiza cyangwa kibi , kiramuriza bigendanye n’amarangamutima ye.
Amakuru avuga ko mbere y’uko The Ben agera ku rubyiniro yabanje gutegwa imitego n’abantu batandukanye ndetse bivugwa mu itangazamakuru ko igitaramo cye gishaka kuburizwamo kandi bigakorwa n’Abanyarwanda.Ibi nabyo bivugwa ko biri mu byamuteye agahinda ubwo yari kurubyiniro amarangamutima y’uko Abanyarwanda aribo bashaka kumwangiriza nyamara Abarundi bamushagaye na cyane ko muri icyo gihe uyu muhanzi yari arikurwana n’amajwi y’abafana bifuzaga cyane Lino G na Big Fizzo bari bagiye gutaha bataririmbye kubera amasaha n’ubusugire bw’aho igitaramo cyabereye [Mess des Officiers].
TELEFONE YA THE BEN YIBWE ITE ?
Ibi ntabwo tubitindaho na cyane twabigarutseho mu nkuru zabanje.Ubwo The Ben yari agiye kuririmba, yasize telefone aho yari yicaye hari n’umugore we, nyuma yo kujya kuririmba, The Ben wari wicaranye na Sat B , Big Fizzo n’abandi , yagiye aziko umuteka wa telefone n’uw’umugore we umeze neza.Muri uwo mwanya , amakuru avuga ko Pamela yagiye kuramukanya nawe agasiga Telefone yagaruka agasanga bayitwaye.Ahari The yayisize aho yari yicaye Pamela ntiyamenya uko byagenze cyangwa se yarayimusigiye undi yizera bo bari kumwe [Ibi byasobanurwa nabo}.
Nyuma y’aho amakuru yavuzwe ko telefone yabonetse nyamara , Umunyamakuru wa IGIHE wari ahabereye igitaramo we abinyujije kuri Statue ye ya Watsaapp , yavuze ko Telefone ntayabonetse ahubwo ko The Ben yaguze indi.