Umusore wo muri Nigeria yemeje ko abakobwa bose agerageje gukundana nabo bamutera icyizere kubera uburanga avuga ko afite.
Abinyujije mu mashusho yashyize hanze arimo kurira , uyu musore yemeje ko mu by’ukuri, atajya agira uwo bakundana kabiri nyamara akemeza ko abiterwa nuko urukundo rwe banga kurwakira.
Mu magambo yarengejeho hasi y’amashusho, yavuze ko urukundo rwose agerageje kwinjiramo rurangira nabi kuko iyo abwiye umukobwa ko amukunda , umukobwa nawe nawe yanga kubyemera.
Ati:” Urongera ubaye ‘Single’ nanone kubera ko uri mwiza ? ntabwo mu rukundo bakwizera”.Mu nagerageje ku mwihanganisha, bamubwiye ko adakwiriye kurira.