Advertising

Umuhanzi Bushali wivumburiye injyana ikamwitirirwa yatumiwe mu iserukiramuco rya ‘Nyege Nyege’ rivugwaho kuberamo ubusambanyi n’ubutinganyi

10/04/23 21:1 PM

Bushali umaze kuba ikimenyabose yashyizwe kurutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abantu mu iserukiramuco Nyege Nyege.

 

 

Nyege Nyege ni iserukiramuco riteganyijwe kuzatangira ku itariki ya 09 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 12 Ugushyingo uyu mwa wa 2023 aho byitezwe ko bazakoresha Hoteli 300 , dore ko iri serukiramuco byitezwe ko rizabera ahitwa Jinja hafi y’Uruzi rwa Nile mu bice 3 aribyo ; Jinja Golf Course , Course of Nile , Jinja Show Ground’.

 

 

Bushali azahurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye bazaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba,Nigeria, Afurika y’Epfo, Brazil ,  n’ahandi.Mu mwaka Leta ya Uganda yabanje guhagarika ibi bitaramo nyuma y’aho abantu benshi bari basabye ko byahagarara kubera ko iri serukiramuco riberamo imico mibi ndetse n’ingeso mbi, harimo ubusambanyi , ubujura, ubutinganyi , n’ibindi ariko nyuma baza kubikomorera birongera biraba.

 

 

Impamvu batanze kugira ngo ibi birori byongere bibe ni uko abarenga ibihumbi 8, bo mu bihugu by’Amahanga bari bamaze gukatisha amatike yo kwitabira ibi birori byabereye mu Mujyi wa Jinja bityo bavuga ko ari uburyo bwo gukurura ba mukerarugendo.Kuri ubu zimwe munjyana zizaba zitegerejwe cyane harimo ;Bongo Fleva , Afro Beat, Amapiano , Dancehall, Kinya Trap , ………..

src: inyarwanda

Previous Story

Ese kuki The Ben akunda gusuka amarira ! Ibitaravuzwe ku iyibwa rya Telefone ya The Ben ndetse n’ibyihishe inyuma y’amarira yagaragarije mu Burundi

Next Story

Uyu niwo muryango nifuza nanjye ! Ariel Wayz yagaragaje ko yifuza kuzubaka urugo nk’urwa Bruce Melodie waririmbiye umugore we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop