Ese kubera iki abagore aribo bagaragara ko bashaje cyane kurusha abagabo ! Dore icyo inzobere zibivugaho

11/11/2023 18:24

Mu buzima busanzwe birazwi ndetse bibonwa na buri wese ko igitsina gore buri gihe bagaragara ko bashaje cyane kurusha uko abagabo bagaragara.

 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabo niyo baba bangana mu myaka. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe mu kubacukumburira impamvu zituma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabom.

Dore impamvu zituma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabo kabone niyo baba bangana mu myaka;

1.Kwita kuruhu: Umugore Kenshi akoresha amavuta menshi ndetse agakoresha imiti myinshi mukwita kuruhu rwe, ibyo byose mu myaka ye yubukure uruhu rwe rutangira gusaza cyane. Rero kubera ko umugabo we aba adakunda gukoresha amavuta cyangwa imiti yita kuruhu rwe niyo mpamvu umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo mu myaka yo gusaza.

 

2.Kuba batandukanye: Kuba umugore yitwa umugore n’umugabo akitwa umugabo ni kimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore agaragara ko ashakaje cyane kurusha umugabo kabone niyo baba bangana mu myaka. Umugore aremye mu buryo afite uruhu rugaragara nk’urushaje cyane kurusha abagabo.

 

3.Imisemburo: Ikindi guhinduka ku misembure mu mugore nabyo bishobora gutuma umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo, mu gihe umugore ageze mu myaka mikuru imisemburo ye itangira guhinduka bityo bigatuma uruhu rwe rusaza cyane kurusha umugabo kuko ku mugabo imisemburo ye ntihindagurika cyane.

4 Stress: Ikindi abagore bakunda kugura stress cyane kurusha abagabo bikaba ariyo mpamvu umugore mu myaka ye yubukure agira uruhu rugaragara nk’urushaje cyane kurusha umugabo kabone niyo baba bangana mu myaka.

 

5.Imibereho ya buri munsi: Ikindi imibereho ya buri munsi ku mugore cyangwa ku mugabo nayo ishobora gutuma umugore cyangwa umugabo agaragara nkushaje cyane kurusha undi. Mu gihe umugore yanyoye amatabi menshi, ndetse akanywa amayoga menshi mu gusaza kwe ashobora kugaragara nkushaje cyane kurusha umugabo utarakoreaheje ibyo biyobyabwenge nkibyo.

 

Inkomoko: Inkomoko nayo ishobora gutuma umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo, mu gihe umugore akomoka mu muryango w’abantu bagaragara nkabashaje, nabyo bishobora gutuma umugore agaragara nkushaje cyane kurusha umugabo udakomoka mu muryango nkuwo.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana babiri bakuru umwe yiga muri Segonderi ariko natandukanye n’umugabo

Next Story

Harmonize ukunda abakobwa bafite amabuno yavuze umukobwa atereta mu gihugu cya Kenya

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop