Ese koko mu mibonano mpuzabitsina habamo gupfuba? Impamvu nyamukuru abashakanye bari gushora Imari mu bapfubuzi iri ku mugabo cyangwa ni umugore?

17/06/2023 11:00

Umunsi k’umunsi iterambere rizana byinshi ,haba ibyo abantu bigana bakabyinjiza mumuco umunsi k’umunsi. Icyakora ntitwabura kuvuga ko hari n’amahano abantu bakora bayita iterambere bakisanga basize umugani muri rubanda.

 

Nta gihe kinini gishize mu gihugu cy’u Rwanda hamenyekanye ijambo abapfubuzi. Icyakora aho rimenyekaniye rimaze gushyira ku ncyeke ingo zubatse kuko bifite aho bihuriye no kunoza inshingano z’urugo zirimo no gutera akabariro bikaba n’impamvu nyamukuru isigaye itera umwiryane mungo.

 

Gupfubura ubusanzwe n’uguteka bwa kabiri ibiryo byari byaterwa bwa mbere ntibishye ,iyo ubisubije kuziko bigashya nicyo bita gupfubura.

 

N’ubwo bihwihwiswa ngo kanaka ajya mu bapfubuzi , ngo kanaka ni umupfubuzi ni gacye wasanga hafashwe umupfubuzi cyangwa uwagiye mu bapfubuzi. Ikimaze kumenyekana n’uko imitungo y’imiryango imwe n’imwe imaze kuhatikirira ihabwa abapfubuzi.

 

Ni ryari bavuga ko kanaka ari umupfubuzi? Umupfubuzi uvugwa aha ni umusore cyangwa umugabo wigize inzobere mu gukora imibonanompuzabitsina akabigira nk’akazi ko kuyikorera abagore cyangwa abakobwa batamarwa ipfa n’abakunzi babo cyangwa abo bashakanye.

 

Ni gihe umugore cyangwa umukobwa avuga ko uwo bakundana cyangwa babana atanoza amabanga y’urugo ku rwego rumushimisha bikamutera kurarikira abandi bagabo ashakisha aho yavana umugabo uzobere muri ako kazi ko gukora imibonano mpuza bitsina kurwego rushimishije niba ari ko twavuga.

 

Uwo mugabo cyangwa umusore niwe bita umupfubuzi. Icyo gikorwa cyo kumenya gutera akabariro kurwe abagore bose bakwifuza nicyo bita gupfubura.

 

Ese koko ni ikosa ry’umugabo kumva ko umugore yamucitse akigira mu bandi bagabo?

Ndi gutegura yi nkuru nibajije ikibazo kigira kiti” Ese umugore cyangwa umukogwa yabwirwa n’iki ko umugabo we ari inyanda mu kunoza amanga yo mugitanda? Ese koko mu mibonanompuzabitsina habamo gupfuba?”

Dore Impamvu enye( 4 ) nyamukuru zituma ijambo gupfubura ritizwa umurindi ndetse n’abapfubuzi bagakomeza kwikomanga kugatuza.

1.AKAZI
Abagabo benshi bivugwa ko bakunda guhugira mu gushaka icyatunga umuryango amasaha menshi bakayamara hanze y’urugo banataha bagataha baguye agacuho ntibite kubo bashakanye. Nyamara abasomyi ba Bibiliya bavuga ko hari ahanditse ko abagore ari inzabya zoroshye bityo abagabo bakwiye kubakuyakuya.

Iyo umugabo atashye ntiyite kumugore harimo kumubwira amagabo meza , kumutereta no gutera akabariro akenshi umugore atangira gutekereza uwamwitaho akamukorera ibyo yifuza kumugabo akabibura. Nibwo usanga umugore yikundiye umukozi wo murugo ,umushoferi we cyangwa undi mugabo.

Iyo umugore asanze umwe muri abo bagabo bagakorana imibonano, harubwo asanga uwo asanze ari intiti mugutera akabariro bigatuma umugore azinukwa uwo bashakanye ,iyo bibaye bityo uwo mugabo cyangwa uwo musore yitwa umupfubuzi.

2. Irari ndenga kamere

Hari ubwo usanga hagati y’abashakanye kunyurwa byaranze ,kuburyo umwe ahora ararikiye indyo y’ahandi kandi ni we basanzwe bayiteka. Ugasanga umugabo arifuza inkumi zikibyiruka zingana n’abana be , naho umugore ararikiye udusore tungana n’imfura ye. Icyo gihe s’uko umugabo we cyangwa umugore hari icyo yamuburanye ahubwo muri we kutanyurwa , kwifuza no kurarikira biba byenda kumuturitsa umutima. Icyo gihe iyo umwe bimunaniye kwihangana agasanga uwo ari kwifuza uwo asanze nawe yitwa UMUPFUBUZI kuko uwo bari kumwe yamupfubije.

3.umurengwe
Ubusanzwe iyo umuntu afite ibyo kurya no kwambara bihagje ubundi bibiliya ivuga ko akwiye kunyurwa nabyo. Ariko ubu ufite byose akagerekaho no kugira amafaranga usanga ayashora mu busambanyi kuko akenshi buri gitsinagore cyangwa igitsinagabo arembuje ntaw ‘umuvirira ugasanga rero biramworohera guca inyuma uwo bashakanye.

Iyo ahuye n’umupfubuzi akamukorera ubyo yaburiye iwe usanga uwo mupfubuzi ahabwa akayabo. Abatsindiye kurya amafaranga y’uwo musambanyi kuko usanga yaramutwaye umutima.

4.Gutakaza ubusugi n’ubumanzi kare

Iyi mpamvu nayo yaba intandaro yo gutuma ingo zi.

Iyi nkuru yakozwe binyuze mu nyurabwenge y’umunyamakuru wacu wibanda ku nkuru zigezweho ndetse n’ibyavuzwe k’umugore wavuzweho gupfuburwa n’uwari umushoferi we.

Advertising

Previous Story

“Umugabo utanywa inzoga na we atesha umutwe” Appoline yanenze bagenzi be basenya ingo zabo bitwaje ko bashakanye n’abagabo bafata agacupa

Next Story

“Umugabo wanjye yapanze kunyica ngo abone uko abana na murumuna wanjye” ! Umugore yagaragaje ko yagambaniwe n’uwo bava indimwe biramutungura

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop