Ni inkuru ibabaje yabaye k’umugore wagambaniwe n’uwo bavuka inda imwe akamutwara umugabo.
Nitwa Leah urugo rwanjye mazemo imyaka igera 8 ruri kundunduro nyuma Yuko umugabo wanjye yakunze murumuna wanjye waje tukabana mu nzu. Murumuna wanjye akimara kurangiza amashuri ye yahise aza kuba murugo uwanjye, muri Kenya Nairobi kuko ari mu mujyi ndetse yari bushake akazi bimworoheye.
Nishimiye ko aza kubana natwe mu nzu imwe ndetse umugabo wanjye yanze ko murumuna wanjye aza ngo tubane gusa ndabimwumvisha mubwira ko azahamara ibyumweru bicye.
Murumuna wanjye akimara kugera mu muryango wacu, umugabo wanjye yarahindutse atangira kumubera inshuti ndetse ko bavuganaga cyane baseka ubona bishimye.Uko gukururana kwaje kunshanga ubwo umugabo wanjye yangaga kujya ku kazi avuga ko ntakintu ajya gukora ahubwo akambwira ko arinjye ukwiye kujya mu kazi.
Bwa mbere, sinigeze mbigiraho ikibazo cyane ko numvaga Ari umuryango batajya mu gukururana gushira imibonano mpuzabitsina. Nibwo mu minsi yakurikiye umukozi wo murugo yampamagaye ubwo nari nagiye ku ishuri kureba umukobwa wacu aho yiga.Yambwiye ko umugabo wanjye na murumuna wanjye baryamana.
Ambwira kuza murugo vuba nibwo naje mbasanga bambaye uko bavutse.Mu masoni menshi bambwiye ko bari bafite gahunda yo kuzanyica bagasira bishimanye. Umugabo wanjye sinumva ko yabikora gusa natunguwe nibyo nabonye ndetse narebaga mushiki wanjye kuntu ansenyeye nkumva ndababaye cyane.
Nahise nirukana murumuna wanjye ngo asubire mu rugo umugabo wanjye we ubu tubanyu tutavugana kuko byarananiye kumubabarira.
Source: majira.co.ke
Umwanditsi: Byukuri Dominique