“Umugabo utanywa inzoga na we atesha umutwe” Appoline yanenze bagenzi be basenya ingo zabo bitwaje ko bashakanye n’abagabo bafata agacupa

17/06/2023 09:41

Ni kenshi mu nkiko zinyuranye zishinzwe gucyemura ibibazo bya rubanda hagaragaramo imanza z’urudaca zishingiye ku makimbirane yo mungo ahuriwemo n’abagabo ndetse n’abagore babo bapfa imirwano akenshi ikomoka k’ubusinzi bw’abashakanye.

 

Ikibazo cyo gutaha wahaze ka manyinya ukinjira usandaguza ibyo usanze ,cyamaze kuba ingutu kuburyo cyinjiyemo n’inzego za police mu gukumira amakimbirane ashobora kugeza no kubyago by’urupfu.

 

Apoline Wamenyekanye muri Filime nyarwanda igihe kinini ,cyane cyane iyitwa bazirunge ,mu kiristo n’izindi. uyu mudamu wabaye icyamamare no kuva kera ,ubwo yarabajijwe kubyaha bishobora gutuma abantu bagira ubwoba bwo kurimbuka bakabura ijuru abantu benshi bifuza yasubije ko hari byinshi abantu batamo igihe kandi ntacyo byabafasha.

 

Yagize ati” abantu benshi batekerezako kunywa inzoga ari icyaha cyababuza ijuru kandi sibyo. Kunywa inzoga si icyaha”.umunyamakuru yamunajije impamvu kunywa inzoga atari icyaha kandi zisenya ingo Apoline araseka aratembagara.

 

Yasubije agira ati “Burya ingo ntizisenywa n’abagabo banywa inzoga gusa kuko n’abatazinywa si shyashya. Uzi ukuntu umugabo utanywa inzoga atesha umutwe umugore? Abenshi bibwira ko abagabo banywa inzoga aribo batesha umutwe ariko sibyo ,kuko n’ abatanywa inzoga nabo bagaragura abo bashakanye rero buri wese akwiye kwakira agakiza akamenya ko Kujya mw’ijuru bikwiye kuba bireberwa ku gakiza kava k’umusaraba n’imbabazi za yesu kuko aribyo bikura abantu mo ubwoba bwo kurimbuka.

Bizakugora kumva abantu benshi bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha ,icyakora benshi bavuga ko inzoga ari mbi kandi zikoresha ibibi icyakora umunsi ku munsi abazinywa umubare wiyongera isagonda ku rindi.

Ese mwe mudukurikira , kunywa inzoga ni icyaha? Cyangwa ni ikosa ?

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Advertising

Previous Story

“Ntamafaranga aba mu njyana na Hip-hop” ! “Gravity Omutujju yavuye muri Muzika yemeza ko Hip Hop ikorwa n’abantu bakubiswe gusa

Next Story

Ese koko mu mibonano mpuzabitsina habamo gupfuba? Impamvu nyamukuru abashakanye bari gushora Imari mu bapfubuzi iri ku mugabo cyangwa ni umugore?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop