Ubusanzwe ni ngombwa ko buri mugabo wese akora igikorwa cyo kwisiramuza, bamwe babikora mu rwego rw’isuku ndetse hari ababikora nk’imigenzo gakondo yabo n’abandi babikora kubera idini basengamo. Ese koko ku ryamana n’umugabo wisiramuje bishobora gutuma uwo mukobwa araruka agakunda imibonano mpuzabitsina cyane mu gihe ari we babikoranye mbere (Umugabo) ? Inzobere zibivugaho iki ?. Iki ni ikibazo twabajijwe n’umusomyi wacu.
Kuraruka ugakunda imibonano mpuzabitsina ku mukobwa cyangwa umugore ubundi ntibiterwa nuko umugabo mwaryamanye asiramuye cyangwa adasiramuye. Akenshi biterwa n’imiterere y’uwo mukobwa cyangwa umugore ndetse n’imyumvire ye n’ubuzima yabayemo cyangwa abayemo.
Usubite gato mu myaka ya cyera gusiramurwa bitaratera imbere hari imibare myinshi y’abakobwa bari barabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina kandi babikunda. Ni ukuvuga ko uko umugore waryamye n’umugabo udasiramuye yararuka kiko n’umugore waryamye n’umugabo usiramuye ashobora kuraruka.
Nibyo koko kwisiramuza ku mugabo bigira ingaruka ku mugore. Mu bushakashatsi bwakoze habajijwe abagore 455 bari hagati y’imyaka 15 na 49 babajijwe ingaruka zibabaho mbere y’uko umugabo asiramuwe na nyuma y’uko yisiramuje mbese kwari ukugereranya bagendeye mu kunyurwa mu buriri.
Abagore bagera kuri 13 ni ukuvuga ni 3.9% mu babajijwe(455), nibo bavuze ko kuryamana n’umugabo usiramuye bibabanyura. Abandi 255 bangana na 57% bavuze ko ntacyahindutse mu buriri mu kuryamana n’umugabo wisiramuje. Abandi 177 bangana na 39.1% nibo bavuze ko baryohewe mu buriri mu kuryamana n’umugabo wisiramuje.
Ni ukuvuga ko kuryoherwa mu buriri ku mugabo w’isiramuje nutarabikoze byose biterwa n’uwo muryamanye n’uburyo yabikozemo. Abagore bose si kimwe si bumva ibintu kimwe, rero byose biterwa n’umugore uko yabyiyumvishemo kuko abagore benshi bavuga ko bumva nta mpinduka ku mugabo w’isiramuje nutarabikoze bose baba bameze kimwe mu kuryoherwa.
Icyakora ku gitsina gabo ho, bivugwa ko usibye kugira isuku no kwirinda indwara, umugabo wisiramuje nutarabikoze mu buriri bose baryoherwa kimwe.Ibi bishatse kuvuga ko kuryamana n’umugabo bwambere ntaho bihuriye no kuba umukobwa yararuka na cyane ko biba muri kamere muntu.Gusa turakomeza gukora ubushakashatsi kuri iyi nkuru , ugize ikibazo wakidusangiza.
Umwanditsi: Byukuri Dominique